00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Uwamariya yasabye umuhanda wo gucishamo indabo za Gishari

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 24 July 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yasabye ko bakorerwa umuhanda wa Kilometero enye, uzafasha mu bwikorezi bw’indabo zizera mu mushinga wiswe ‘Gishari Flower Park’ uri mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, washowemo imari ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ifite umugabane wa 75% na Kompanyi yo mu gihugu cya Kenya yitwa Marina ifite umugabane ungana na 25%.

Mu nama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abayobozi bo mu butegetsi bwite bwa leta barimo abaminisitiri, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’Uturere hamwe n’abayobozi b’ibigo bya leta n’abandi bacunga imali ya leta, Guverineri n’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yasabye ubufasha bwo kubakirwa umuhanda wo gucishamo indabo zizera muri Gishari Flower park.

Minisitiri w'Intebe ni we wari uyoboye inama

Guverineri Uwamariya yasabye uyu muhanda nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB) gitangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016 uyu mushinga watekerejweho mu mwaka wa 2009, uzaba watangiye gutanga umusaruro.

Yagize ati “Uyu mushinga w’indabo wa Gishari ugiye gutangira gutanga umusaruro ariko hari imbogamizi yo kubona umuhanda wo kunyuzamo imodoka zitwaye izi ndabo, turasaba rwose ko uyu muhanda watekerezwaho ugakorwa.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubwikorezi RTDA Guy M.Kalisa yavuze uyu muhanda bidashoboka ko wakorwa mu cyiciro cya mbere cy’ingengo y’imari ya 2015/2016.

Ati “Ubu ingengo y’imari yamaze kwemezwa, keretse habonetse nk’amafaranga mu isubiramo ryayo, kuba utaragaragayemo ni ikibazo cy’amafaranga twagize ariko twarabivuze.’’

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye RTDA, MININFRA na MINECOFIN kuzazirikana uyu muhanda mu isubirwamo ry’ingengo y’imari rizaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Uyu mushinga wa Gishari Flower park wagaragajwe mu mishinga itarakozwe neza nk’uko byari byiyemejwe mu mushyikirano wo kuwa 18-19 Ukuboza 2014.

Minisitiri w’intebe Murekezi akaba yarabajije impamvu uyu mushinga utaratanga umusaruro kandi byari byitezwe ko mu mwaka wa 2013 wagombaga kuba wohereza indabo mu mijyi itandukanye y’i Burayi no mu bihugu bikomeye by’Afurika nka Misiri.

Minisitiri w'Intebe ni we wari uyoboye inama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages