Uwamahoro Bonaventure ni we watorewe kuba Meya wa Nyamagabe, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2018.
Mu mwaka w’imihigo wa 2016/2017 aka karere kasubiye inyuma imyanya 22, kaje ku wa 27 n’amanota 75.55% mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2015/2016 kari ku wa gatanu n’amanota 77.25%.
Aka karere kandi mu myaka yabanje kakunze kuza mu myanya ya mbere mu mihigo ndetse kigeze no kuba aka mbere.
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko afitiye icyizere Uwamahoro guteza akarere imbere, ati “Uracyari muto imyaka 40 ni mike, ndizera ntashidikanya ko akarere ka Nyamagabe kagiye gusubira ku mwanya kahozeho, nyakubahwa Muyobozi w’Akarere n’abafatanyabikorwa babihamije ko Nyamagabe izasubira ku mwanya mwiza mu mihigo.”
Yakomeje amusaba gukorana umurava kandi agashyira imbere inyungu z’abaturage.
Ati “Ndagira ngo nsabe Nyakubahwa Meya mushya n’abandi bo muri Komite nyobozi ndetse n’abajyanama n’abayobozi bari hano muri rusange, ko mugomba kongera imbaraga mu kwegera abaturage mukabana nabo, mukamenye ubuzima bwabo, mukamenya ibyo bakeneye kandi mugashyira imbaraga mu kubafasha kubigeraho. Mukamenya ibibazo bafite mukabikemura ku gihe badasiragiye cyangwa ngo barambirwe.”
Meya Uwamahoro yavuze ko icyo ashyize imbere ni ugufatanya n’abandi bayobozi guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Yagize ati “Komite Nyobozi y’Akarere ntacyo yageraho yonyine, ibyo dukeneye ni ubufatanye bwa twese, icyo dukeneye ni ubufatanye n’abaturage bose b’Akarere ka Nyamagabe.”
Yakomeje avuga ko Akarere ka Nyamagabe yakavukiyemo kandi akazi, bityo agiye gushyira ingufu mu kugateza imbere cyane cyane yibanda ku guca imirire mibi mu bana bato, kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, guca amakimbirane yo mu miryango, guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bagaragaje ibyo bifuza kuri Meya watowe
Abaturage bavuze ko bishimiye ko bahawe umuyobozi mushya, bityo bamwifuzaho kongera ibikorwaremezo no kubafasha guteza imbere ubuhinzi bakeza bagasagurira n’amasoko no gukemura ibindi bibazo bibangamiye.
Dusengimana Paul ati “Twifuza ko yatugezaho ibikorwaremezo, umuriro w’amashanyarazi aho utaragera n’imihanda yagiye itangwa ariko ntikorwe; ibyo nibyo tumusaba kandi twiteguye kumufasha guteza imbere akarere kacu.”
Twizerimana Cartas nawe ati “Twifuza ko yajya amanuka akatwegera kandi akadufasha kuzamura ubuhinzi bwacu kuko nk’ubu dufite ikibazo cya nkongwa yaje mu bigori; Twifuza ko yadufasha kandi mu bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe kuko bikoze nabi.”
Uwamahoro Bonaventure watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yari asanzwe ari Umuyobozi w’Igenamigambi, ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’Abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), umwanya yashyizweho muri Kamena 2012.







Ibitekerezo 0