00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma igiye gushyira iherezo ku kibazo cy’amata yangirika ataragera ku nganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 December 2023 saa 12:51
Yasuwe :

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo u Rwanda rwahawe na Bank Gospodarstwa Krajowego kugira ngo ifashe mu kubaka amakusanyirizo y’amata 27.

Banki y’Iterambere ya Pologne [Bank Gospodarstwa Krajowego] yemeye guha u Rwanda asaga miliyoni 22,6 z’Amayero agenewe gutanga uburyo bwo gukonjesha amata hamwe n’ibikoresho n’inyubako by’inyongera.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 26 Ukwakira 2023, ndetse uyu mushinga wari uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri ari na yo yahise uwohereza mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri rusange hazubakwa amakusanyirizo 400 gusa amashya azubakwa ni 27 kubera ko andi ari asanzweho azavugururwa akongerwamo ibikoresho birimo ibikonjesha n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, ku wa 19 Ukuboza 2023, ni bwo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ishingiro ry’uyu mushinga asaba ko wakwemerezwa ishingiro.

Yavuze ko inguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 4,26% mu gihe cy’imyaka icyenda itangira kubarwa nyuma y’imyaka itatu. Ubwo muri rusange izishyurwa mu myaka 12.

Ati “Inguzanyo ikaba igamije kubaka amakusanyirizo y’amata, gushyiramo ibikoresho bikonjesha bigezweho hagamijwe kugemura amata yujuje ubuziranenge ku nganda ziyatunganya cyane cyane uruganda rushya ruzakora amata y’ifu rwa Nyagatare.”

Yakomeje ati “Aya makusanyirizo akaba yiganje cyane mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru n’Iburengerazuba.”

Inguzanyo izishyurwa na Guverinoma y’u Rwanda. Ni ukuvuga ko abaturage cyangwa abazubakirwa ayo makusanyirizo nta ruhare bazagira mu kuyishyura.

Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko kubaka amakusanyirizo ari igikorwa cya ngombwa ariko hakwiye kurebwa uko n’asanzwe ariho yabyazwa umusaruro kuko hari aho usanga adakora.

Ati “Muravuga ko hagiye kubakwa amakusanyirizo mashya 27, ariko nagira ngo menye ikirimo gukorwa kugira ngo izisanzwe zihari zitabyazwa umusaruro nazo zibe zakwitabwaho zikore.”

Depite Karemera Francis yagize ati “Mfite ikibazo kuri aya makusanyirizo 27 y’inyongera bagiye kongera kuri iyi nguzanyo kandi hariho izindi zisanzwe zidakora."

Yagaragaje ko hakiri impungenge ku gihe amata amara ku makusanyirizo ariko igikomeye ari ikibazo cyo kuyahageza.

Yakomeje ati “Ikindi cya kabiri, ahubwo aho kugira ngo bongere izindi, bareba ahubwo izi ngizi zidakora bakaba bashyiramo ahubwo ibyuma bikonjesha kugira ngo amata amaremo umwanya munini cyangwa se haboneke uburyo bwo kuyageza aho ibyo byuma biyakonjesha biri.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko mu gutegura uyu mushinga hitawe kureba uruhererekane kuva aho abaturage bororera kugera ku makusanyirizo kugira ngo ikibazo cyose kibonerwe igisubizo.

Ati “Ndetse n’ahatari amashanyarazi hateguwe uburyo bwo kuyabaha, tuzareba ku buryo ikigamijwe ni uko iyo nzira yose kuva aho amata aturuka kuzageza ku ruganda yose iba ifite uburyo butuma nta mata yangirika.”

Ikindi kibazo Abadepite bibajije ni ikijyanye no kuba iyi nguzanyo izishyurwa kuri 4% mu gihe izindi zitangwa na Banki y’Isi zo usanga ziba zihendutse.

Minisitiri Dr Ndagijimana yasobanuye ko igipimo cy’inyungu kuri uyu mwenda kitari hejuru cyane kandi azishyurwa mu gihe kirekire.

Ati “Iyi nguzanyo ni igipimo kigereranyije urebye aho inyungu zigeze ku isoko mpuzamahanga. Aya mafaranga arahendutse n’ubwo atangana n’ibindi bipimo tujya tuyaboneraho ahandi ariko nanone ugiye kuri ayo yonyine ntabwo aba ahagije, urongera tugashaka n’andi ahenze ho gato ariko nanone ari mu gipimo cy’inyungu zidahenze cyane.”

Guverinoma igiye gukemura burundu ikibazo cy'amata yangirika ataragera ku nganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages