Minisitiri w’ Ubufatanye n’ Iterambere w’u Bubiligi Jean-Pascal Labille arasaba u Rwanda kugira imyitwarire yubaka “aAttitude constructive" mu Karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Minisitiri Labille yabitangarije itangazamakuru ry’Ababiligi anaboneraho kumenyesha ko ateganya gusura u Rwanda hagati mu kwezi kwa Kamena 2013 agakurikizaho uruzinduka azagirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruzaba muri Nyakanga 2013.
Ikinyamakuru Belga dukesha iyi nkuru kivuga ko Minisitiri Jean-Pascal Labille avuga ko u Bubiligi bukomeje gusaba u Rwanda kuba igisubizo cy’amahoro arambye muri Congo aho kugaragara nk’aho ari rwo kibazo ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Uyu Minisitiri kandi yongeraho ko amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 11 i Addis-Ababa muri Ethiopia ku wa 24 Gashyantare 2013 azagira uruhare ku mwanzuro u Bubiligi buzafata ku bijyanye no gukomeza gutera inkunga u Rwanda.
Ayo masezerano yari agamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo yemejwe n’ibihugu byo mu Karere, birimo Angola, u Burundi, Central African Republic, Namibia, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Sudani y’Amajyepfo , Tanzania, Uganda na Zambiya.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, Ububiligi bwakomeje gusaba u Rwanda kugira uruhare mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.
Kuwa 26 Kanama 2012, Uwungirije Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Didier Reynders ubwo yari i Kigali yavuze ko gukomeza gushinja u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo atari byo gisubizo cy’amahoro arambye.
Icyo gihe kandi Didier Reynders ntiyemeranyaga n’ibihugu byagendeye kuri raporo zashinjaga u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, bikaruhagarikira inkunga zakoreshwaga mu bikorwa by’iterambere, kandi u Rwanda rwarahakanye ibikubiye muri iyo raporo.
N’ubwo u Bubiligi bwavugaga ibyo, mu Gushyingo 2012 bwatangaje ko bwasubitse imikoranire mu bya gisirikare n’u Rwanda bushingiye ku byavugwaga n’impuguke za Loni ko u Rwanda rufasha abateza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyo witegereje ibyo Minisitiri uzasura u Rwanda avuga usanga urwo ruzinduko rushobora kuzasiga isura nshya hagati y’imikoranire y’ibihugu byombi.
Hari aho agira ati “U Bubiligi bwakomeje gushishikariza u Rwanda kuba igisubizo kurusha kuba ikibazo mu makimbirane abera mu Burasirazuba bwa Congo. Kuva ubwo, ikigaragara ni uko amasezerano yemejwe n’ibihugu 11 i Addis-Ababa muri Ethiopia azagira ingaruka « influence » ku mwanzuro u Bubiligi buzafata ku nkunga bugenera u Rwanda”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, abayobozi b’u Rwanda bahaye amasaha 48 umusirikare w’Umubiligi wakoraga muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, kugira ngo abe yavuye ku butaka bw’u Rwanda kubera gukora « Ibikorwa bitajyanye n’inshingano ze ». kanda hano usome inkuru (http://igihe.com/politiki/amakuru/U-Rwanda-rwirukanye-umukozi-wa)
Ikinyamakuru Le vif cyo cyavugaga ko Ababiligi batabwiwe impamvu nyakuri z’iyirukanwa ry’umukozi wabo, ariko kikavuga ko byaba bifitanye isano n’ibikorwa by’uruhererekane byagiye biranga imibanire y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO