00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma y’u Rwanda iramara abaturage impungenge ko gazi metani itazaturika

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 27 May 2014 saa 04:29
Yasuwe :

Nyuma y’inkuru twatangaje ivuga ko abashakashatsi bagaragaraje ko gazi metane na karubone biri mu Kiyaga cya Kivu bibaye bidacukuwe ngo bigabanywe umunsi umwe byazaturika hakangirika igice cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ubuzima bw’abantu bukahasigara, Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abaturage, igaragaza ko hari gahunda yo gucukura iyi myuka, ndetse ko n’iyo bitaba bikozwe ubu, iyi mpanuka idashobora kuzabaho mbere y’imyaka 100.
Abashakashatsi Matthieu (…)

Nyuma y’inkuru twatangaje ivuga ko abashakashatsi bagaragaraje ko gazi metane na karubone biri mu Kiyaga cya Kivu bibaye bidacukuwe ngo bigabanywe umunsi umwe byazaturika hakangirika igice cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ubuzima bw’abantu bukahasigara, Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abaturage, igaragaza ko hari gahunda yo gucukura iyi myuka, ndetse ko n’iyo bitaba bikozwe ubu, iyi mpanuka idashobora kuzabaho mbere y’imyaka 100.

Abashakashatsi Matthieu Yalire na Martin Schmid bagaragaje ko hatagize igikorwa ngo imyuka iri mu Kiyaga cya Kivu igabanwe, izaturika igahitana abantu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umutoni Augusta, Umuyobozi w’ Umushinga ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Ikiyaga cya Kivu muri EWSA avuga ko abashakashatsi bakoze inyigo z’imiterere n’inkomoko z’Ikiyaga cya Kivu bagaragaza ko imyuka iri mu ndiba z’icyo kiyaga igenda yiyongera buri mwaka kandi nyamara ihama mu ndiba.

Umutoni asobanura ko imiterere yerekana ko amazi agerekeranye mu bikwa bifite amareme atandukanye, atajya yivanga. Ati: “Ni yo mpamvu habaho impungenge z’uko imyuka imaze kuba myinshi imbaraga zayo zazaruta iz’uburemere bw’amazi maze ikiyaga kigaturika”.

Umutoni Augusta aboneraho kuvuga ko iyo mpanuka itazabaho kuko kugeza ubu uburemere bw’amazi bwikubye kabiri ingufu z’iyo myuka, ati: “Urebye bizaba bingana nko mu myaka 100 iri imbere”.

Umutoni yadutangarije ko kubera ko hari ibihuha byinshi byateraga ubwoba abaturage cyane cyane abaturiye Ikiyaga cya Kivu, hafashwe ingamba zo kumanika ibyapa birindwi bisobanura neza imiterere y’iki kiyaga.

Ingamba za guverinoma y’u Rwanda

Umutoni avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gucukura metani yo mu Kiyaga cya Kivu igakurwamo amashanyarazi. Asobanura ko indi mpamvu ikwiriye gutuma abantu batagira impungenge ari uko umwuka wa metani ari wo ufite imbaraga nyinshi kurusha iyindi iri mu Kivu, bityo gahunda yo kuyigabanya
ikaba izatuma gitekana kurushaho.

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza kandi gukurikirana ubudahungabana bw’ikiyaga igihe hacukurwa metani. Ati: “Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashyizeho gahunda yo gukurikirana ubudahungabana bw’Ikiyaga cya Kivu, kugirango ubucukuzi bwa metani butagira ingaruka mbi bugira ku baturage baturiye ikiyaga no ku bidukikije muri rusange”.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages