Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeli, umuryango TI wamuritse ubushakashatsi wakoze ku kwakira no gusaba ruswa mu itangazamakuru ry’u Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwa TI Rwanda burashinja bimwe mu binyamakuru n’abanyamakuru mu Rwanda gusaba no kwakira ruswa, ibintu uyu muryango usanga bishyira mu kibazo inshingano uru rwego rutegerezwaho mu kubaka iterambere ry’igihugu.
Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko hatangwa hakanakwa ruswa mu nzira zo kubona amasoko yo kwamamaza, kubona no gutangaza amakuru, gutanga akazi n’ibindi bigirwamo uruhare n’inzego za Leta niz’abikorera ndetse n’izitegamiye kuri Leta.
Iyi mibare yerekana ko ruswa y’amafaranga ariyo iza mbere mu zasabwe zikanakirwa n’abanyamakuru ku kigero cya 66.%.
Mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hagaragajwe ko Atari ruswa y’amafaranga gusa, ahubwo hari na ruswa y’ikimenyane, itonesha, ishingiye ku gitsina n’izindi.
TI-Rwanda ivuga ko ikibazo cya ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda gikomoka ku bushobozi n’ubukungu buke bw’ibitangazamakuru.
Abanyamakuru batandukanye nabo bemeza ko kudahesha agaciro umwuga kwa bamwe muri bo, ubushobozi buke bw’ibitangazamakuru butuma bamwe badahembwa n’imicungire mibi ya ba nyiri bitangazamakuru ari imvano ya ruswa ivugwa mu itangazamakuru.
Umuyobozi wa TI-Rwanda, Marie Immaculee Ingabire asanga Leta nitagira uruhare rwo gufasha ibitangazamakuru gusohoka mu bibazo by’ubushobozi n’ubukungu buke, ruswa irimo itazacika ndetse n’umusanzu byitezweho muri sosiyete n’iterambere muri rusange ukabura.
Yagize ati “Nihatabamo imbaraga zo guhindura imibereho y’itangazamakuru bizagora ko iki kibazo cya ruswa cyarangira.’’
Yakomeje asaba Leta kugenera ibitangazamakuru amafaranga mu ngengo y’imari, kugirango byiyubake.
Yagize ati “Icyo dusaba nuko Leta yava ku mafaranga atangwa n’umuterankunga UNDP gusa, ijye ku rwego rwo gushyira mu ngengo y’igihugu ijanisha runaka ryo kubaka itangazamakuru, bitandukanye n’ayo ishyira mu nama nkuru y’itangazamakuru n’izindi nzego zayo, ndavuga ayo guha ibitangazamakuru nyirizina kugirango byiyubake.’’
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, kinafite itangazamakuru mu nshingano avuga ko uruhare ari urw’abanyamakuru ubwabo, kuko ubundi bufasha burenze kubiha urubuga rwo gucuruza byunguka bigafata abanyamakuru babyo neza, butatangwa.
Yagize ati’’ Ntabwo twasimbura ibitangazamakuru, nta nubwo twasimbura amasezerano bifitanye n’abanyamakuru runaka, igikenewe ni uko Leta ishyiraho uburyo bworohereza abakora umwuga w’itangazamakuru n’abashaka kurishoramo imari kugirango babikore.’’
Yasabye abanyamakuru n’abafite ibinyamakuru kwiha umukoro wo gushaka icyakorwa kugirango ruswa mu itangazamakuru icike burundu.
Muri ubu bushakashatsi itangazamakuru ryandika (Print) riza ku isonga mu kwaka ruswa, rigakurikirwa na Radio...
TI Rwanda yagaragaje ko ruswa mu itangazamakuru ifite ingaruka nyinshi zishingiye ku kutuzuza inshingano ryitezweho muri sosiyete; kubogama,kwangirika kw’isura yaryo, gusenya ubukungu bw’igihugu, no kurema umwuka mubi mu bantu.



















TANGA IGITEKEREZO