Mu mwaka wa 2016 nibwo Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda, itangira itanga serivisi zo kugeza amaraso mu bitaro n’amavuriro ya kure hifashishijwe drones.
Ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2022, Umuyobozi Mukuru wa Zipline Keller Rinaudo yanditse kuri Twitter ko basinye na Guverinoma y’u Rwanda andi masezerano y’imyaka irindwi.
Muri ayo masezerano, Zipline yiyemeje ko serivisi zayo zizagera ku bantu miliyoni 11 mu Rwanda, no kuba urugendo drones zayo zizakora ruzaba rungana n’ibirometero miliyoni 200.
Rinaudo yavuze ko bishimiye uburyo u Rwanda rwabafashije gutera imbere kugeza ubwo narwo ruhindutse umushoramari muri iyo sosiyete.
Ati "Mu myaka itanu ishize, inyigo zitandukanye zakozwe na Kaminuza ya British Columbia ndetse na The Wharton School, zagaragaje ko Zipline yafashije u Rwanda kugabanya ku kigero cya 67% amaraso yajyaga apfa ubusa ndetse no kugabanya impfu mu bitaro ku kigero cya 88%."
Yavuze ko bishimiye kuba serivisi za Zipline zaragutse kuko ubu itagikora mu byo gutanga amaraso gusa, ahubwo itanga n’izijyanye no kugemura amafunguro, ubuvuzi bw’amatungo n’ibindi.
Ati "Ikindi turi kugenda twagura urutonde rw’amavuriro dukorana nayo no kugemura ibikoresho bitandukanye by’ubuvuzi harimo n’inkingo."
Kugeza ubu Rinaudo yavuze ko indege za Zipline imaze gukora ingendo zingana na kilometero miliyoni 35 hirya no hino ku Isi. Intego ni uko mu myaka irindwi
Yavuze ko bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bwababaye hafi muri uru rugendo, kandi bizeye gukomezayo.
Mu Rwanda Zipline izwi cyane kubera ikoreshwa rya drones yahatangirije mu 2016, zifashishwa mu gukwirakwiza amaraso, inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga zibigeza aho bikenewe mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu.
Uretse aho bikenewe vuba, hari n’aho zifashishwa bitewe n’uko imihanda yaho itameze neza ku buryo byagora imodoka kuhagera cyangwa yatwara iyo miti ikayangiza kubera kugenda yicunda.
Ubu itanga izo serivisi mu bigo nderabuzima 260, ifite ibyicaro i Kayonza na Muhanga.
Muri Gashyantare uyu mwaka yatangiye kujya itanga serivisi zayo amasaha 24 ku yandi iminsi yose mu Rwanda, naho muri Werurwe yatangaje ko ifite gahunda yo kugeza imiti mu ngo z’abarwayi hirya no hino hifashishijwe izo drones n’ubundi.
Zipline kandi itanga serivisi zo gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga no muri Ghana, Nigeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!