Ishyirwaho mu Rwanda ry’Isosiyete ‘The Aviation, Travel and Logistics Limited (ATL Ltd)’ byemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Ukwakira 2015, ikazafasha mu bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo, ubwikorezi n’ibindi bikenerwa n’abagenzi.
Iyi sosiyete ije yiyongera ku zindi zisanzwe zitanga serivisi ku bibuga by’indege nka RwandAir, Akagera Aviation n’izindi.
Izahuza ibikorwa bijyanye n’ishoramari mu bwikorezi bw’indege mu Rwanda, naho ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubwikorezi bw’indege gisigarane inshingano y’ubugenzuzi.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko sosiyete ATL Ltd izagena umurongo uzatuma habaho ihuriro ryo gutanga serivisi zijyanye n’ubwikorezi bw’indege kandi ibuteze imbere ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “ Ibi ntibizongera imari ya Rwandair gusa binyuze mu kwiyongera kw’abagenzi n’imizigo, ahubwo bizanatuma ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera.’’
Iyi sosiyete ya ATL Ltd yitezweho kugabanya ikiguzi amasosiyete y’imbere mu gihugu yatangaga kuri serivisi zitangwa ku bibuga by’indege n’izindi zijyana na byo.
Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko sosiyete ya RwandAir izakora ibijyanye no gutwara abagenzi, imizigo, n’ibindi bikorwa byo ku kibuga cy’indege. Andi masosiyete nayo yagiye agenerwa ibyo azakomeza gukora birimo kwakira abagenzi, kubacumbikira, kubagaburira n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO