Rutunga wari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona cyari gishinzwe ubushakashatsi mu Buhinzi, bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 1000 bari bahungiye muri iki kigo cyari ahahoze ari muri perefegitura ya Butare mu 1994.
U Rwanda rwamenye amakuru y’uko yahungiye mu Buholandi, mu 2009 rumushyiriraho impapuro zimuta muri yombi maze mu 2019 iki gihugu kiramufata arafungwa, akaba yaroherejwe mu Rwanda ku itariki 26 Nyakanga 2021 kugira ngo aburanishwe n’inkiko z’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza igarurwa rya Rutunga kugira ngo aburanishirizwe aho yakoreye icyaha.
Yagize ati “Navuga ko twakiriye neza icyemezo cya Guverinoma y’u Buholandi cyo kohereza Rutunga mu Rwanda. Iki ni ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buholandi, ndetse no gushyigikira ubutabera. Kuko ni ngombwa igihe cyose ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baburanishirizwa aho bakoreye icyaha mu Rwanda.”
Minisitiri Biruta yavuze ko yizeye ko n’ibindi bihugu hirya no hino bizatera ikirenge mu cy’u Buholandi bikohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda kugira ngo abishwe bahabwe ubutabera.
Venant Rutunga yavutse mu 1949 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Gakenke.
Yahawe inshingano z’ubuyobozi muri ISAR Rubona guhera mu 1983 ndetse bivugwa ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoresheje ububasha yari afite ajyana abajandarume bo kwica abari bahungiye muri iki kigo.
Nyuma ya Jenoside yarahunze, mu 2000 asaba ubuhunzi Leta y’u Buholandi irabumwima, arajurira ariko na bwo aratsindwa.
U Buholandi bumwohereje mu Rwanda nyuma yo kohereza Jean Baptiste Mugimba mu 2016 ndetse na Jean Claude Iyamuremye wamaze gukatirwa n’inkiko igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku byaha bya Jenoside yahamijwe.
Muri iki gihugu hasigaye uwitwa Ntahontuye Ndereyehe Charles wari Umuyobozi Mukuru wa ISAR Rubona na we wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri iki kigo. Yatawe muri yombi n’u Buholandi mu 2020 yamburwa ubwenegihugu bw’iki gihugu ariko ntaroherezwa.




Ibitekerezo 0