Ni ubufatanye buzashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda Pakistan ifite yo gufatanya na Afurika mu iterambere izwi nka “Look Africa”.
Aya masezerano azifashishwa mu gushyiraho uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, hashyirwaho itsinda rihuriweho na Pakistan n’u Rwanda rishinzwe ubucuruzi, kugirana ibiganiro bisanzwe hagati y’abayobozi ndetse no gukorana bya hafi n’inzego z’ubucuruzi mu bihugu byombi.
Pakistan yatangiye gusangiza u Rwanda umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi muri Nyakanga 2018.
Nyuma y’ibiganiro byinshi byabaye binyuze mu nzira za dipolomasi, ibiganiro hagati ya za minisiteri ndetse n’inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi, Pakistan n’u Rwanda byemeranyije gusimbuza ayo masezerano ayagutse kandi yoroshye gukurikiza.
Icyemezo cya Guverinoma ya Pakistan cyafunguye inzira yo gusinya aya masezerano ya nyuma, azateganya ubufatanye hagati y’abikorera, imurikagurisha n’imurikabikorwa by’ubucuruzi, ubufatanye hagati y’amashyirahamwe y’ubucuruzi, gushyiraho Inama ihuriweho y’abacuruzi (Joint Business Council), guteza imbere imishinga ihuriweho, guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi ndetse no gukuriranaho imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro.
Pakistan yatangije politiki yayo yiswe “Look Africa Policy” mu 2017, igamije kongera ibicuruzwa byayo byoherezwa mu mahanga, gukurura ishoramari ndetse no gukomeza umubano w’ubukungu n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi gahunda igamije gufasha Pakistan kwagura amasoko y’ibicuruzwa byayo bitandukanye n’ayo isanzwe ikoreramo, binyuze mu bikorwa bya dipolomasi, amasezerano y’ubucuruzi, imikoranire hagati y’abikorera ndetse no kwitabira imurikagurisha ry’ubucuruzi mu turere dutandukanye.
Iri mu murongo wa gahunda u Rwanda rushaka kwerekezamo na cyane ko ari igihugu kimaze kugaragara nka kimwe mu bukungu biri gutera imbere cyane muri Afurika, ndetse kikaba kizwiho kuba igicumbi cy’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika, ibintu bituma ruba umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Pakistan mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi muri aka karere.
U Rwanda na Pakistan bisanganywe umubano n’imikoranire mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ibyerekeye kugirana inama mu bya politike, ubufatanye mu bya dipolomasi, ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano za Pakistan, ubucuruzi n’ibindi .
Muri Mata 2026 rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera muri Pakistan, aho rumurikira abaryitabiriye umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’ibyiza nyaburanga birutatse.
Mu 2025 u Rwanda rwatashye ambasade yarwo muri Pakistan mu gihe iki gihugu cyo muri Aziya cyo cyafunguye iyacyo mu Rwanda mu 2021.
Muri uwo mwaka kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda na Pakistan biri mu biganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’impande zombi ku buryo mu bihe biri imbere hazanatangizwa ingendo z’indege hagati zijya mu bihugu byombi zitagize aho zihagarara.
Ku wa 15 Nyakanga 2024 ni bwo Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda nk’icyayi, ikawa, avoka n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
U Rwanda rwo rutumizayo ibikoresho by’ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!