00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yabonye abafatanyabikorwa bashya mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 February 2019 saa 12:42
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari abandi bafatanyabikorwa babiri bagaragaje ko bifuza gutera inkunga umushinga ucungwa na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ufasha ab’amikoro make kubona inzu zo kubamo.

Mu Ukuboza 2018 nibwo u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 133 Frw), azafasha abinjiza kuva ku bihumbi 200 Frw kugeza ku bihumbi 700 Frw ku kwezi kubona inguzanyo zo kugura inzu zo kubamo.

Ni mu mushinga ugamije gutuma haboneka inzu zo guturamo ziciriritse mu Rwanda, nk’uko ari gahunda ya Leta igamije ko abantu bafite amikoro aciriritse babona inzu zo guturamo.

Icyo gihe, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyo nguzanyo igamije guteza imbere imiturire mu Rwanda izishyurwa ku nyungu ya 1.35% mu gihe cy’imyaka 25, harimo imyaka umunani izashira u Rwanda rutaratangira kwishyura.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu nama mpuzamahanga ya gatatu yiga ku iterambere ry’imijyi iteraniye i Kigali, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko hari abandi bafatanyabikorwa bagaragaje ubushake bwo gutera inkunga uwo mushinga.

Ati “Tugashaka uko twafatanya n’abandi. IFC (Ikigega cy’imari cya banki y’Isi gifasha abikorera) nayo ishaka kugira ngo dufatanye muri icyo kigega, twabonye iyo bita Housing Bank (Banki ishinzwe imiturire) yo mu Buhinde, nayo ishaka kugira ngo ibe umufatanyabikorwa.”

Amb Gatete ntabwo yatangaje igihe bazasinyira amasezerano n’abo bafatanyabikorwa cyangwa inkunga biyemeje gutanga uko ingana.

Yavuze ko bemeje ko ayo mafaranga azafasha abantu kubona icumbi bakwishyura mu myaka igera kuri 20 na 25, ku nzu ‘zifite agaciro ka miliyoni 30Frw, 10Frw no munsi yazo’ aho gufata inguzanyo muri banki ziri ku nyungu ihanitse.

Ati “Turimo turashakisha n’abandi harimo n’abanyarwanda kugira ngo icyo kigega kibe kinini cyane, gishobore kuba cyafasha abanyarwanda benshi batishoboye, cyane cyane cyane kugira ngo babone icumbi.”

Amb Gatete yavuze ko bari no gushakisha abubaka ayo macumbi, kugira ngo aboneke vuba, ku buryo uyu mwaka aba mbere bazatangira kuzibamo.

Yavuze ko abantu bashobora kuba binjiza hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 700 Frw ku kwezi, bazashobora gufata inguzanyo muri aya mafaranga bakagura inzu kandi bakayishyura ku nyungu nto, mu gihe kirekire.

Minisitiri Gatete yatangaje ko Guverinoma yabonye abafatanyabikorwa kandi igishakisha n'abandi mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages