00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yahaye akazi abarimu bashya 3 300

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 January 2019 saa 11:24
Yasuwe :

Abarimu bashya 3302 bahawe akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2019, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bwabo no gukuraho gahunda yo kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza.

Gahunda yo kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza mu Rwanda yatangijwe mu 2009 igamije kuzamura gahunda y’uburezi kuri bose, gusa inzego zireberera uburenzi zasanze ishobora kudindiza ireme ryabwo, zemeza ko igomba gukurwaho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irenée, yabwiye New Times ko ‘Guverinoma yamaze gushaka abarimu benshi bazayifasha mu gusohoka muri gahunda yo kwiga igice cy’umunsi’.

Dr. Ndayambaje yasobanuye ko Guverinoma yasanze muri iyo gahunda abarimu baba bake cyane cyane mu biga nimugoroba, bakanagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Iyi gahunda nirangira, abanyeshuri bazabona amahirwe yo kwiga amasaha umunani ku munsi bitandukanye n’uko bisanzwe aho biga mu gitondo cyangwa nimugoroba, bakiga amasaha macye.

Ati “Umubare w’abarimu twari dufite ntiwari uhagije. Hamwe n’abo barimu bashya, tuzabasha gukuraho ikinyuranyo cyari hagati y’abarimu n’abanyeshuri.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko gusohoka muri iyo gahunda bigomba gutangirira ku biga mu mwaka wa gatandatu bigakomereza mu wa gatanu.

Hari n’izinda gahunda Guverinoma igenda ikora zizafasha gusohoka muri iyi gahunda zirimo nko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, ibikoresho byo kwigishirizaho, intebe n’ibindi.

Dr. Ndayambaje ati “Twifuza kugira abarimu benshi ariko dufite imbogamizi y’ingengo y’imari. Twizeye ko tuzagenda twongera abarimu n’ibikorwa remezo gahoro gahoro.”

Guverinoma yihaye intego yo kongera abarimu bakagera ku 18,000 no kubaka ibyumba by’amashuri 28,665 mu myaka irindwi uhereye umwaka ushize.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Gacu mu Karere ka Nyanza, Mukanyandwi Adèle, yavuze ko kongera umubare w’abarimu bizanagabanya ubucukike bukomeje kwiyongera.

Ati “Mu cyumba cy’ushuri harimo abana bari hagati ya 50 na 60, baracyari benshi. Twasabye ko batwongerera abandi barimu kandi twizeye ko tuzahabwa bamwe muri uyu mwaka. Bizadufasha gukemura ikibazo cy’ubucukike muri rusange no kwiga umunsi wose bakagera ku bo mu wa gatanu.”

Iki kigo gifite abanyeshuri 1047 n’abarimu 19 gusa.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Mukase Jolly Ladegonde, yavuze ko bagerageje kubaka ibyumba by’amashuri babifashijwe n’Akarere n’ababyeyi, ngo bifashe umubare munini w’abana bafite ariko ko babonye abarimu byabafasha.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abanyeshuri batangiye amasomo y'umwaka w'amashuri wa 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages