00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yakuyeho imisoro mu magare ya siporo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 June 2018 saa 02:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko amagare ya siporo atazongera kwishyura imisoro kugira ngo yinjire mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare.

Umukino w’amagare ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda ahanini kubera uburyohe bw’Isiganwa Mpuzamahanga rya ‘Tour du Rwanda’ rigera ku baturage mu Turere ndetse n’uko Abanyarwanda bawukina bahesha ishena igihugu imbere no mu mahanga.

Byatumye n’abakina uyu mukino bishimisha biyongera, mu rwego rwo kunganira n’abandi bashaka kuwukina bakazitirwa n’amikoro make, Guverinoma ikaba yamaze gukuraro imisoro ku magare nk’imwe mu nzira zo kugira ngo bajye bayabona bitabagoye.

Kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri Dr Ndagijimana yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko atangaza Umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya 2018/2019 n’uburyo bushya bwo kwaka imisoro, yavuze ko amagare ya siporo yo atazongera gusoreshwa.

Yagize ati “Amagare ya siporo akoreshwa mu isiganwa ry’amagare azajya yishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0%, aho kwishyura 25%, mu rwego rwo guteza imbere iyi siporo imaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (Ferwacy), Bayingana Aimable, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere umukino muri rusange kuko bizafasha Abanyarwanda kubona amagare ya siporo byoroshye maze umubare w’abakina uyu mukino ukiyongera.

Yagize ati “Ubusanzwe amagare ya siporo arahenda cyane, kuba mu Rwanda akuriweho imisoro, byadushimishije kuko bizatuma aboneka ku giciro kiringaniye ubundi abakina umukino biyongere. Ikindi n’abayacuruza bagiye kwiyongera noneho n’Abanyarwanda bashaka gutwara amagare mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza nabo babe benshi, kandi ni inyungu ku iterambere ry’umukino.”

Yakomeje agira ati “Ugereranyije, igare rya siporo risanzwe rishobora kuboneka nko ku bihumbi 200 Frw ariko ushaka n’irya miliyoni 10 Frw waribona. Arimo ubwoko butandukanye bitewe n’ibyo akozemo, aratandukana mu biciro. Icyo nabwira abashaka gukina uyu mukino ni uko ubu ibiciro bigiye kugabanuka, bityo bagura ahuye n’ubushobozi bafite.”

Umukino w’amagare umaze imyaka myinshi mu Rwanda ariko watangiye kwigarurira imitima y’Abanyarwanda mu myaka 10 ishize ubwo Tour du Rwanda yari itangiye kwitabirwa n’ibihangange ku mugabane wa Afurika n’Abanyarwanda nka Niyonshuti Adrien batangiye kujya gukina ku rwego rw’ababigize umwuga.

Nyuma y’abazamuye izina ry’umukino w’amagare nka Byukusenge Nathan, Ruhumuriza Abraham, Ruvogera Obed ariko batigeze babasha kwegukana Tour du Rwanda imaze kuba mpuzamahanga, haje ikindi cyiciro cya Gasore Hategeka, Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Areruya Joseph n’abandi batangiye kwegukana iri siganwa kuva mu 2014 rikaba ritarasubira mu mahanga.

By’umwihariko umwaka wa 2018 uyu mukino wazanye indi sura nshya aho u Rwanda rwatangiye kwegukana amasiganwa mpuzamahanga yo hanze harimo La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir muri Cameroun yatwawe na Areruya Joseph ndetse na Tour du Cameroun yatwawe na Uwizeyimana Bonaventure.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable (ibumoso) ni umwe mu bakore siporo yo gutwara igare cyane
Umubare w'abatwara amagare mu Rwanda ugenda wiyongera cyane
Umukino w'amagare ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages