Izi mpinduka zatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Mata 2018.
Guverinoma kandi yashinze Dr Uwituze Solange kuba Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi na Dr Bucagu Charles agirwa Umuyobozi Mukuru wungirijwe ushinzwe Ubuhinzi.
Guhera muri Mutarama uyu mwaka, Dr Karangwa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, aho yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri RAB mbere y’uko Dr Mark Cyubahiro Bagabe ahagarikwa.
Ku wa 12 Mata 2018 ni bwo abayobozi bane ba RAB barimo Dr Cyubahiro Bagabe Mark wakiyoboraga na Dr Daphrose Gahakwa, wari umwungirije birukanwe burundu ku mirimo yabo.
Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje ko Mushimiyimana Pauline aba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa rusange muri RAB.
RAB iri mu bigo byakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta. Yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO