Iyi gahunda yagarutsweho ubwo abana 31 bo mu Mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera bari bamaze igihe mu kigo ngororamuco cya Gitagata giherereye muri ako Karere basubizwaga mu miryango yabo. Ni umuhango wabereye ku Murenge wa Ntarama kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe 2020.

Umuyobozi w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimé yavuze ko batangiye gahunda ebyiri zibangikanye yise ‘Operasiyo’ zo guca ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Ni gahunda zitezweho ko nubwo umwana yajya mu muhanda atajya ahamara iminsi ibiri atarasubizwa mu ishuri no mu muryango.

Operasiyo ya mbere ngo ni iyo gufata abana barenga 300 bari mu bigo ngororamuco bakabajyana mu ishuri no mu miryango. Iya kabiri ikaba iyo gufata abana bakiri mu mihanda bamwe bagahita basubizwa mu miryango, abo bigaragara ko bamaze kwangirika bakajyanwa muri ibyo bigo bakahamara igihe kitarenze amezi atatu, bagasubizwa mu miryango no mu mashuri.

Ati “Operasiyo ya mbere ni ugukura abo bana bari mu bigo ngororamuco no kubahuza n’imiryango yabo n’ishuri. Operasiyo ya kabiri ni ugufata ba bandi bakiri mu mihanda kubakuramo, bakajonjorwa, abafite imiryango batangiritse bagasubizwa mu miryango yabo, ariko abo bigaragara ko bakeneye ubufasha bakajyanwa muri bya bigo.”

Icyo ngo ni icyemezo bafashe nyuma yo kubona ko ingamba nyinshi zafashwe mbere zitakemuye ikibazo cy'abana bo ku muhanda ‘kirambiranye’.

Ati “Abana bari mu bigo ngororamuco bamaze kugororwa tugiye kubahuza n’imiryango yabo bavemo amashuri ahite abafata hanyuma habe amasezerano hagati y’ubuyobozi bw’ishuri, umubyeyi n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Ubuyobozi bw’Ikigo ngororamuco bigamije gufatanya twese umwana tumutangatange kugira ntagire na hamwe aducikira ngo asubire mu mihanda.”

Ubwo buryo bwitezweho ko mu myaka itatu iri imbere nta mwana w’umunyarwanda uzaba akiri mu muhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko aho umwana abarizwa ari ku ishuri kandi ko hakenewe u Rwanda ruzira ubuzererezi.

Ati “Turashaka kubaka u Rwanda ruzira ubuzererezi duhereye ku bana kuko umwanya w’umwana ni ku ishuri niko leta zose zo ku Isi zabigennye, ko ubufasha bwose bwashoboka leta yegenera umwana igomba kumusanga ku ishuri.”

Nyirarukundo Ignatienne avuga ko abana bazajyanwa mu ishuri hazashyirwaho uburyo bwo kumenyekanisha ko hari uwasibye, ndetse bihite bikurikiranwa gusa ngo uwa mbere uzajya abibazwa ni umubyeyi.

Ati “Ishuri rero icyo turisaba ni ukuvuga ngo uwo mwana niba aje najye mu ishuri kandi bakore ibishoboka byose arihamemo. Dufite uko tuzabyubaka kuburyo umwana wasibye muri bariya n’abandi muri rusange hari ahantu bizaba biri tugahita tubimenya; umuyobozi w’Akarere akabimenya uw’umudugudu akabimenya, umubyeyi akabimenya, umupolisi uri aho hafi akabimenya mbese igihugu cyose kikamenya ko uwo mwana atagiye mu ishuri uwo munsi.”

Abana bashyikirijwe ababyeyi mu Karere ka Bugesera umuto afite imyaka 10 umukuru afite 16 y’amavuko. Ababyeyi babo basinyanye amasezerano n’Ikigo cy’igororamuco, n’amashuri bagiye kwigaho avuga ko abana bagiye gukurikiranwa bakiga kandi bakaguma mu muryango. Ni amasezerano avuga ko uruhande rutazayubahiriza ruzabihanirwa.

Umubyeyi witwa Mukankuranga Consolate yavuze ko agiye kugerageza kujya ashaka ibikoresho by’ishuri no gukurikirana umwana we hagira ikibazo kivuka akabimenyekanisha.

Hagaragajwe ko igitera abo bana ubuzererezi ari imibanire mibi n’amakimbirane hagati y’ababyeyi babo.

Umwe mu bana bari bamaze kubonana n’umubyeyi we, mu buryo bubabaje yabwiye IGIHE ko yari amaze amezi atanu aho i Gitagata cyakora ngo atishimiye kuba ahavuye kuko harutaga iwabo.

Ati “Kujya mu rugo ni byiza ariko jye hariya niho nagiraga ubwisanzure no kugira ibyo mpigigira kurusha kuba mu rugo.”

Akarere ka Bugesera kakiriye abo bana mu gihe kari mu bukangurambaga bwiswe ‘Turengere umwana’ buri gukorwa mu Ntara y’Iburasirazuba. Bugamije kurinda abana guta ishuri, kurwanya inda ziterwa abangavu no gushishikariza ababyeyi kujyana abana bato mu bigo mbonezamikurire.

Muri uyu mwaka wa 2019/20 Akarere ka Bugesera kari kamaze gusubiza abana 214 mu miryango , bu bakaba babaye 245.

Ababyeyi babiri ibumoso bakiriye abana basinyana amasezerano n'Akarere ka Bugesera n'Ikigo cy'Igororamuco ko bagiye kurinda abana gusubira mu muhanda bakagana ishuri
Ababyeyi babiri ibumoso bakiriye abana basinyana amasezerano n'Akarere ka Bugesera n'Ikigo cy'Igororamuco ko bagiye kurinda abana gusubira mu muhanda bakagana ishuri
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusubiza abana mu miryango
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusubiza abana mu miryango
Mukankuranga Consolate yishimira kwakira umwana we
Mukankuranga Consolate yishimira kwakira umwana we
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko urufunguzo rw'ikibazo cy'abana bo ku muhanda ruri mu biganza by'ababyeyi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko urufunguzo rw'ikibazo cy'abana bo ku muhanda ruri mu biganza by'ababyeyi
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aime yavuze ko nubwo umwana yajya mu muhanda atazajya ahatinda
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aime yavuze ko nubwo umwana yajya mu muhanda atazajya ahatinda