Umwaka ushize (21/02/2014) uwari Minisitiri w’Intebe Dr Damien Habumuremyi yijeje abaturage ko igiciro cyo kuvugurura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda kidashobora kugirwa ibihumbi mirongo itanu(50.000 FRW); none byubahirijwe.
Ubu Iteka ry’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Transiporo ryasohotse mu Igazeti ya Leta mu cyumweru gishize ryemeje ko umuntu wifuza kuvugurura uruhushya rw’ibinyabiziga azajya yishyura amafaranga 5.000 gusa.
Igika cya kabiri cy’Ingingo ya gatatu y’iri teka isaba ko usaba kongerera igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga ashyikiriza; "…urwego rushinzwe gutanga uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga inyemezwabwishyu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5.000) yishurwa mu isanduku ya leta; [hamwe n’] icyemezo gitangwa na muganga wemewe na Leta; "
Umunyamabanga wa Leta kandi yemeje ko abantu bafite imyaka itarenze 45 y’amavuko bazajya bahabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga zimara imyaka icumi (10 years) , abafite imyaka iri hagati ya 50 na 68 bazajya bahabwa uruhushya rutarenza imyaka itanu naho abafite imyaka irengeje 70 bahabwe uruhushya rutarenza imyaka 3.
Kugeza ubu uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ntirwarenzaga imyaka itanu kandi nta bundi buryo bwari bwarateganyijwe bwo kurwongera.
Umuvugizi wa Polisi y’ U Rwanda yabwiye Izuba Rirashe ko iri teka rizoroshya imikorere ya Polisi ndetse abaturage bahabwe serivisi ikwiye.
CSP Twahirwa Celestin yagize ati; "Byasaga nk’ibigoranye ko umuntu ahita agaruka nyuma y’imyaka itanu kandi Permis ni kimwe mu bintu bikenerwa cyane n’abaturage, ibitekerezo byinshi nitwe twabitanze (mu iteka), twebwe twarebye ku ruhande rw’umutekano w’iriya permis ariko ibindi byo biroroshywa cyane kugirango byorohere abaturage.”
Hashize Umwaka ikinyamakuru Izuba kimenye ko abateguraga iri teka bifuzaga kugena 10.000 FRW nk’ikiguzi gitangwa kugira ngo perimi yongererwe igihe ariko birangiye ayo mafaranga agizwe 5000 FRW.
Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ni kimwe mu byangombwa ubu bifasha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kubona imibereho.
Abantu 212,660 nibo bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda nkuko tubikesha polisi y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO