00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse igisubizo ku bicwa n’imyuzure ya Nyabugogo

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 4 September 2013 saa 11:06
Yasuwe :

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA: Rwanda Transport Development Agency) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA: Rwanda Natural Resource Authority) byateguye umushinga uzafasha gutegura neza igishanga cya Nyabugogo, ntikizongere guteza imyuzure yicaga abantu mu gihe cy’imvura.
Uyu mushinga wa Miliyari imwe na miliyoni maganabiri (1,200,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda, uzajyana no guca imiyoboro igezweho yo kuyobora no kugabanya umuvumba w’amazi, bahereye (…)

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA: Rwanda Transport Development Agency) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA: Rwanda Natural Resource Authority) byateguye umushinga uzafasha gutegura neza igishanga cya Nyabugogo, ntikizongere guteza imyuzure yicaga abantu mu gihe cy’imvura.

Uyu mushinga wa Miliyari imwe na miliyoni maganabiri (1,200,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda, uzajyana no guca imiyoboro igezweho yo kuyobora no kugabanya umuvumba w’amazi, bahereye ku isoko ituruka ku mugezi wa Muhazi uyobora amazi menshi mu mugezi wa Nyabugogo.

Amakuru dukesha The Newtimes avuga ko imyuzure ihagararira mu gishanga cya Nyabugogo imaze guhitana abaturage batatu yangiza n’imitungo myinshi mu bihe by’imvura byashize, bityo uyu mushinga ugiye kuba igisubizo ku bakorera ubucuruzi n’indi mirimo ikorerwa ahegereye uyu mugezi wa Nyabugogo.

Eric Ntagengerwa ukuriye imishinga muri RTDA avuga ko imiyoboro y’amazi izongera gusubirwamo, hagacibwa indi n’amayira bigezweho, basenya ibyari bihari byateje impfu z’abaturage mu bihe byashize by’imvura.

Ntagengerwa akomeza avuga ko nyuma y’inyigo irimo gukorwa na RNRA, hazakurikiraho ibikorwa bya RTDA biteganya kuzaba birangiye mu mezi abiri ari imbere. Yagize ati “RNRA irimo gukora inyigo irambye ku buryo RTDA izahita ishyira mu bikorwa.”

Muri iyi nyigo hazarebwa uburyo iki gishanga cyari gifite ubushobozi munsi ya metero kibe 25 (m3 25) izafasha kongera ubushobozi burengeje metero kibe (m375) zirekurwa n’umuyoboro uturuka ku mugezi wa Muhazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages