Ubusanzwe Urwego rw’uburezi mu Rwanda rugenerwa 12% mu ngengo y’imari y’igihugu, ingano iri huriro rivuga ko ari nke, rikifuza ko yakongerwa nibura ikagera kuri 20%.
Iki cyifuzo cyatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo iyi miryango yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo barebere hamwe uko ireme ry’uburezi ryazamurwa ahanini hashingiwe ku ngengo y’imari ishyirwa muri uru rwego.
Umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana ’Save the Children’, akaba yari ahagarariye RENCP muri iyi nama, Dusabe Caroline, yavuze ko abana mu Rwanda benshi bahawe amahirwe yo kwiga ariko ngo uburyo bigamo bukwiye guhinduka ahanini hibandwa ku kubaka ubushobozi bw’urwego rw’uburezi.
Ati “Ingengo y’imari igenewe Minisiteri y’Uburezi iracyari nke ugereranyije n’ibyo dukeneye kugira ngo abana bose bige neza. Mu Rwanda twishimiye ko abana bajya kwiga bose ariko noneho iyo bagezeyo ntabwo bose biga neza, ubu noneho ubwo twamaze kugera aho abana bose babasha kujya ku ishuri, tugomba kuvuga tuti ‘ireme ry’uburezi’; kugira ngo turibone hari ibintu bikenewe, nk’ibikoresho byo mu ishuri, amahugurwa meza y’abarimu, hari ibintu byinshi bituma ireme ry’uburezi rigerwaho. Niyo mpamvu twebwe nka RENCP twifuza ko ingengo y’imari igenewe uburezi yakwiyongera, nibura ikagera kuri 20%.”
Dusabe avuga ko iki cyifuzo bamaze kukigeza mu nzego nkuru za leta, by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi yaragishyigikiye ivuga ko kongera ingengo y’imari igenerwa uburezi ikagera kuri 20%, ari ingenzi.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwigisha abana bayo, aho kugeza ubu ruri mu bihugu byateje imbere uburezi kuri bose kuko 98% by’abana bajya mu mashuri abanza nk’uko byerekanwa na raporo ya UNESCO 2016 igaragaza uko uburezi buhagaze mu bihugu byo ku isi.
Gusa nubwo bimeze bityo, ireme ry’uburezi abo bana babona rishidikanywaho, abantu batandukanye bavuga ko rikiri hasi, dore ko hari abana bagera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza batazi gusoma neza Ikinyarwanda kimwe n’andi masomo, ibyo Dusabe avuga ko bikwiye guhinduka bihereye ku bato.
Ubwo hamurikwaga iyo raporo ya UNESCO ku burezi, Minsitiri w’Uburezi, Dr Malimba Papias Musafiri, yavuze ko hakiri ibibazo u Rwanda ruri guhangana na byo nk’ireme ry’uburezi.
Dr Malimba yavuze ko hakenewe kongera ingufu mu burezi bw’umwana w’umukobwa, kugeza uburezi no ku babyeyi kugira ngo babashe gutanga umusanzu mu burezi bw’abana babo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO