00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse umuti w’ikibazo cy’impunzi zitagira ibyangombwa mu nkambi ya Gihembe

Yanditswe na

Pacifique Ntakirutimana

Kuya 25 February 2016 saa 07:05
Yasuwe :

Midimar yatangaje ko igiye gukora irindi barura mu nkambi ya Gihembe, bityo abatari banditse nk’impunzi nabo bandikwe, nyuma y’uko mu minsi ishize zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zafashe icyemezo cyo kujya ku cyicaro cy’iyi Minisiteri zigaragaza bimwe mu bibazo zihura nabyo, birimo kutagira aho kuba no kutabona ibyo kurya kubwo kutagira byangombwa biziranga.

Kuba mu Nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru hari abayibagamo badafite ibyangombwa by’impunzi, byatumaga ubufasha abandi bahabwa bo batabubona, burimo ibyo kurya ndetse n’ibindi byangombwa bibafasha kubaho mu buhunzi.

Mu ruzinduko ubuyobozi bwa Midimar bwagiriye muri iyi nkambi,tariki ya 24 Gashyantare 2016, bwabizeje ko nabo bagiye gufashwa gukemurirwa bimwe mu bibazo bahuraga nabyo akenshi biturutse kuba batari banditse ku rutonde rwa HCR.

Aganira na IGIHE, uyobora abandi mu nkambi ya Gihembe, Nsanzimfura Rwisumbura, yagize ati ‘"HCR isohora urutonde rw’impunzi zo mu nkambi ya Gihembe muri 2011, hari abantu basanze bataruriho bitewe n’uko iri barura ryakozwe hari abari baragiye gushakira imibereho ahandi, hakaba na none abageze hano bakabyarana n’Abanyarwanda, ubwo abo bana nta burenganzira bwo kwitwa impunzi bafite ntibavurwa, ntibiga mbese nta kintu na kimwe bagenerwa,niyo mpamvu tuvuga ngo mwareba igikwiye cyakorwa kuko n’ubundi ubu buzima ubwabwo ntibworoshye."

Ku ruhande rw’uhagarariye HCR mu Rwanda, Sabel Azam, yasabye izi mpunzi kujya zirinda ibyatuma umutekano w’u Rwanda uhungabana kuko byaba bisa nko guterwa nabo bakitera, cyane ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.

Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (Midimar), Séraphine Mukantabana, yavuze ko bibabaje kumva ko hari abantu babaga muri iyi nkambi batabona ibyo kurya ariko bigiye gukemuka.

Ati ‘‘Hagiye gukorwa irindi barura bityo namwe mugahabwa ibyangombwa bizajya bituma mubona uburenganzira nk’ubw’izindi mpunzi, gusa murasabwa kuzabigiramo ubushishozi kuko ubu hari abari kumva iki gikorwa bagatangira kuza hano, kugira ngo nabo babarurwe."

Minisitiri Séraphine yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuzakurikiranira hafi iki gikorwa cy’ibarura babifatanyijemo n’abakozi ba HCR kugira ngo kizagende neza.

Inkambi ya Gihembe iriho kuva mu mwaka wa 1997. Magingo aya Abanye-Congo bayicumbikiwemo bari basanzwe babaruye basaga ibihumbi 14, imibare ishobora kwiyongera ubwo abandi bazaba bamaze kubarurwa, dore ko imibare yabo itari izwi neza, kuko hari abagiye bavuka nyuma y’ibarura ryaherukaga mu mwaka wa 2011, ryakozwe na HCR.

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Azam Saber na Minisitiri Mukantabana Séraphine
Hagiye gukorwa irindi barura kubw'ikibazo cy’impunzi zitagira ibyangombwa n’aho kuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages