00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafashwe ingamba zikarishye ku bagerageza kuva i Rusizi bajya Nyamasheke banyuze izindi nzira

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 June 2020 saa 10:58
Yasuwe :

Inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abatuye akarere ka Nyamasheke biyemeje gushyira hamwe bagakumira abaturuka Rusizi banyuze mu nzira z’igiturage no mu kiyaga cya Kivu nyuma yaho akarere ka Rusizi gashyizwe mu kato mu rwego rwo kwirinda Covid 19.

Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, aho hamaze kugaragara abantu benshi banduye iki cyorezo.

Imirenge ya Karengera, Bushenge na Ruharambuga ni imwe mu yikora ku karere ka Rusizi udaciye mu muhanda wa Kaburimbo. Bamwe mu bayituye bavuga ko bagomba gufatanya n’ubuyobozi bakumira abashaka kuza muri Nyamasheke ndetse n’abakwifashisha inzira z’igiturage ngo babashe kugera mu bindi bice by’igihugu.

Nsengiyumva Emmanuel wo mu murenge wa Bushenge ati “Ubusanzwe Rusizi ni akarere duhahirana, bahahira iwacu, inzira ni nyinshi banyuramo, icyo dusaba ubuyobozi ni uko Rusizi ubwayo yahagarara ku mupaka wayo natwe tugakomeza gukumira abashobora kubacika.”

Mukamuhashyi Esperance yunzemo ati “Biduteye impungenge twese tugomba kuba maso twese ari umuturage, mukuru, umutoya twese tukaba ijisho ry’igihugu cyacu n’ubuzima bwacu. Ni ugukaza ingamba pe kuko amazi ntakiri yayandi, turi abaturanyi ba bugufi niyo mpamvu tugomba kuba maso. ”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko hari abaturutse Rusizi bafashe ariko babasubizayo bakaba bafashe ingamba zirimo gucunga inzira ziri hagati mu giturage.

Ati “Dusanzwe tugirana ubuhahirane, twafashe ingamba zo gukumira urujya n’uruza yaba ari uwava Rusizi aza Nyamasheke cyangwa ari uwava Nyamasheke ajya Rusizi cyane cyane dushyira imbaraga muri ziriya nzira za panya twifashishije urubyiruko rw’abakorerabushake, ba mutwarasibo ndetse na ba midugudu kugira ngo dukumire uwari we wese ku buryo ntawe ushobora kuva mu karere ngo ajye mu kandi.”

Akomeza agira ati “Dusanzwe twicungira umutekano dukoresheje amarondo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu n’abashinzwe umutekano mu kiyaga (Marine), mu mazi turi mu gihe cy’uko bafunze batari kuroba, ibyo biri kudufasha umunsi ku wundi. Uwanyura mu mazi uwari we wese na marine iri maso n’abaturage bacu bari maso ku buryo nta muntu washobora kutwinjirana ngo abe yakwinjira mu karere kacu.”

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tutari twagaragaramo iki icyorezo, gusa kakaba ari kamwe muri dutanu duhana imbibi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo unyuze mu kiyaga cya Kivu kandi iki gihugu kikaba cyarashegeshwe n’iki cyorezo.

Akarere ka Nyamasheke kafashe ingamba zikomeye zo kugenzura abaturuka i Rusizi banyura inzira z'icyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages