00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafi 200 barakorwaho ubushakashatsi ngo binjizwe mu ntwari z’u Rwanda

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 20 January 2015 saa 03:04
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwatangaje kuri uyu wa 20 Mutarama ko rufite urutonde rw’abantu hafi 200 basabirwa gushyirwa mu Ntwari z’u Rwanda bari gukorwaho ubushakashatsi.
Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Iyamuremye Augustin, yabwiye abanyamakuru ko mu gihe u Rwanda rwegereje itariki ya 1 Gashyantare yizihizwaho umunsi mukuru w’intwari, hari abasabirwa gushyirwa mu rwego rw’intwari, (…)

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwatangaje kuri uyu wa 20 Mutarama ko rufite urutonde rw’abantu hafi 200 basabirwa gushyirwa mu Ntwari z’u Rwanda bari gukorwaho ubushakashatsi.

Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Iyamuremye Augustin, yabwiye abanyamakuru ko mu gihe u Rwanda rwegereje itariki ya 1 Gashyantare yizihizwaho umunsi mukuru w’intwari, hari abasabirwa gushyirwa mu rwego rw’intwari, ati“Dufite amazina hafi 200.”

Itsinda rishinzwe kwinjiza abantu mu cyiciro cy'intwari

Yasobanuye ko uru rwego rugeze ku bantu 20 mu bushakashatsi. Yvuze ko hari amazina 14 uru rwego rwari rugiye gushyikiriza Inama y’Abaminisitiri ngo bemezwe nk’intwari z’Igihugu, ariko bagirwa inama yo kwitonda bagakora ubushakashatsi neza.

Ati“ Kugira umuntu intwari y’Igihugu ni ikintu cyo kwitondera."

Yavuze ko nta mupaka uriho, ufite amakuru ku Munyarwanda wakoze ibikorwa by’indashyikirwa kuva u Rwanda rwabaho yamutanga, ubundi agakorwaho ubushakashatsi.

(Hagati) Minisitiri w'Umuco na Siporo, Joseph Habineza, mu kiganiro b'abanyamakuru

Nta gihe runaka cyatanzwe iki gikorwa cy’ubushakashatsi kizarangirira.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yasabye ko Abanyarwanda baharanira ubutwari kandi bakanamenya kurata ugaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.

Yagaragaje ko abantu bari mu byiciro bitatu: “Umuntu usanzwe, intwari n’ikigwari.”

Yemeje ko nta mumaro wo kubaho nta cyo wica nta n’icyo ukijije, asaba buri wese guharanira ubutwari ati “Nupfa uri ikigwari umuryango wawe uzasigara useba.”

Mu gihe intwari nyinshi zagiye zinyura mu bihe bikomeye by’intambara, uyu munsi mu gihe cy’amahoro Minisitiri Habineza agaragaza ko bishoboka kuba intwari. Atanga urugero nk’igihe Umunyarwanda yagira ikintu avumbura, cyangwa abantu bitanga mu byo bashinzwe bakaba babishimirwa bakambikwa imidari.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Soma: Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, yashyizwe mu ntwari z'imanzi

Umunsi w’Intwari z’Igihugu muri uyu mwaka uzizihizwa ku rwego rw’Umudugudu, hagenderwa ku nsanganyamatsiko igira iti“Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu.”

Uwo munsi uzabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu kizava kuwa 23 kugeza kuwa 31 Mutarama 2015. Kizabimburirwa n’urugendo rwo kuzirikana ubutwari ku wa Gatanu tariki 23 Mutarama, abarwitabiriye bazava kuri Ihuriro ry’Imihanda (rond point) ya KBC berekeza kuri Petit Stade Amahoro.

Ku mugoroba wo kuwa 31 Mutarama, kuri Petit Stade Amahoro, hateganijwe igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizasusurutswa n’abahanzi nyarwanda batandukanye; naho kuwa 1 Gashyantare 2015 abayobozi bakuru b’Igihugu n’imiryango y’Intwari bazakora umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages