Muri raporo y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, hagaragajwe ko litiro enye n’igice (4.5) muri litiro 10 z’amazi atangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC, yangirika ataragera ku bo agenewe.
Ibi biteza igihombo kinini cyane, yaba ku bafatabuguzi ba WASAC ndetse no ku kigo ubwacyo.
WASAC yatunganyije ndetse yohereza ku bafatabuguzi bayo metero kibe miliyoni 12.9 kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugera muri Werurwe uyu mwaka.
Muri izo, miliyoni 5.7 ntabwo zishyurijwe, bivuze ko ari igihombo kuri WASAC.
Ushingiye Ku giciro cya Frw 323 kuri metero kibe imwe mu mijyi, bisobanuye ko WASAC yahombye miliyari 1.8 Frw.
Iki Kigero cya 44.4% by’igihombo cy’amazi WASAC ihura na cyo, kiri hejuru cyane ya 25% by’igihombo cyihanganirwa ku mugabane wa Afurika.
Iyi raporo isobanura ko “ibirenga 44.4% by’amazi yatanzwe kugera muri Werurwe 2020 byahombye kubera kwiba amazi [kwishyira ku muyoboro w’amazi mu buryo butemewe], kwangirika kw’imiyoboro y’amazi, iyubakwa ry’imihanda, kwibeshya kw’ibipimo, kwangirika kw’ibipimo, ibiza ndetse no kwiba amazi”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!