Ayo mavuriro yatashywe ku mugaragaro kuri uyu Kane, tariki 26 Mutarama 2017, na Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Seraphine, Uhagaragariye UNHCR mu Rwanda Dr. Saber Azam, n’abandi bayobozi b’imiryango itandukanye yateye inkunga iki gikorwa. ]
Ayo mavuriro yitezweho gutanga ubuvuzi ku mpunzi z’Abarundi ibihumbi bisaga 50 bicumbikiwe muri iyi nkambi iherereye mu Karere ka Kirehe.
Iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda nka UNHCR, Umuryango nyamerika ushinzwe impunzi (ARC), Save the Children, Leta Zunze Ubumwe zaa Amerika, u Bwongereza, u Buyapani n’abandi, aho bubatse amavuriro abiri azafasha impunzi zituye muri iyi nkambi igabanyijemo ibice bibiri (Mahama I na Mahama II).
Mu ijambo rye, Minisitiri Mukantabana yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo guhindura imibereho y’impunzi, ashimangira ko binyuze mu bufatanye hagerwa ku bikorwa byinshi kandi biramba.
Ati “Buri gihe ubufatanye bufatika n’umurava bitanga ibisubizo biramba. Byose bigaragazwa n’ibikorwa nk’ibi bituma impunzi zibaho neza, abantu nkamwe, nkanjye tugatera imbere. Guverinoma y’u Rwanda yishimiye gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu mu bikorwa bihora bizana impinduka nziza ku mpunzi ziri hirya no hino mu gihugu.”
Dr. Azam uhagarariye UNHCR mu Rwanda yavuze ko yishimiye ko ibikorwa nk’ibyo bihindura imibereho y’impunzi bibashije kugezwa muri iyi nkambi ndetse akanashimira cyane abandi baterankunga bafashije iki gikorwa, yemeza ko iyo batabaho ibyagezweho bitari gushoboka.
Ayo mavuriro yatashywe ku mugaragaro, aje yiyongera ku yandi yari asanzwe muri iyo nkambi yari asanzwe afasha impunzi mu kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze.
Inkambi ya Mahama yafunguwe ku mugaragaro muri Mata 2015 nyuma y’uko Abarundi bari bageze mu Rwanda ku bwinshi bahunga umutekano muke n’imvururu zari zakuriye itangwazwa rya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Uretse amavuriro, muri iyi nkambi hagejejwe ibikorwaremezo bifasha izi mpunzi harimo amazi meza, amashuri byose biza byiyongera ku bufasha bw’ibanze bahawe burimo ibiryamirwa, amahema n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO