00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibikwiye byafasha abashaka akazi n’abagatanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 April 2018 saa 10:16
Yasuwe :

Umuryango Akazi Kanoze Acces wahuje abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaza imbogamizi urubyiruko rufite ndetse n’uburyo zakemuka mu gushakira hamwe ibyafasha uwifuza akazi n’ushaka umukozi.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 18 Mata 2018, yahuje abasaba akazi, abatanga akazi, ibigo bya leta bifite aho bihuriye n’ihangwa ry’imirimo ndetse n’abaterankunga.

Yasuzumiye hamwe ibyagezweho mu mushinga ‘Youth Match’ wakozwe n’Umuryango Akazi Kanoze Access ku bufatanye n’Umuryango nterankunga w’Abadage (GIZ), aho mu gihe cy’amezi atandatu wamaze hateguwe ibishobora gufasha uwifuza akazi kumenya ibyo asabwa ndetse n’umukoresha akoroherwa no kubona umukozi wujuje ibyo akeneye (Job Profiling).

Umuyobozi mukuru w’Ikigo Akazi Kanoze Accesss, Twagizihirwe Valence, yavuze ko kugaragaza ibisabwa mu byiciro by’imirimo runaka, bituma urubyiruko rubasha kurushaho kwitegura ndetse ntibate umwanya bajya mu byo badashoboye.

Yagize ati “Ku bakoresha bizatuma igihe bashatse abakozi abaza gusaba akazi baba bujuje ibyangombwa, n’urubyiruko narwo rukamenya ko badapfa gusaba akazi gusa, ahubwo babanza kumenya ibyo umukoresha akeneye ku buryo bajya kugasaba bazi neza ko koko bashobora kugakora.”

Yakomeje avuga ko mu mu mushinga wari igerageza ry’iyi gahunda bahereye ku byiciro by’imirimo ikunda gukenerwa n’urubyiruko irimo ibarizwa mu bwubatsi, ikoranabuhanga ndetse n’ubukerarugendo.

Umujyanama mu mushinga Youth Match wa GIZ, Byansi Eugene, yagaragaje ko wabaye umwanya wo guhuza inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’itangwa ry’imirimo mu gusuzuma ahari icyuho ndetse n’icyakorwa ngo amahirwe urubyiruko rubona arusheho kwiyongera.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ababonye akazi babifashijwemo n’Umuryango Akazi Kanoze Access, Angela Rugo, yagaragaje bimwe mu by’ingenzi bishobora gufasha uwifuza imirimo ndetse akaba yizeye neza ko azubahiriza inshingano azahabwa uko bikwiye.

Yagize ati “Iyo hari amakuru yuzuye, usaba akazi abasha kurushaho kwiyungura ubumenyi no kugira ibyo ahindura mu myitwarire ye kugira ngo abashe guhuza n’ibyifuzo by’umukoresha, bityo n’akazi agahabwe.”

Niwemukobwa Gloriose wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko yashimye ibyakozwe n’Akazi Kanoze Access binyuze mu mushinga ‘Youth Match’, anasaba ko ku bufatanye n’izindi nzego batagarukira muri biriya byiciro by’imirimo gusa, ahubwo n’indi yakorerwa isesengurwa ku buryo abayifuza bamenya mbere ibyo bategerejweho.

Yanasabye kandi urubyiruko rujya gusaba akazi kwigirira icyizere ndetse ntibategereze ko ahantu runaka batangaza ko bashaka abakozi ahubwo nabo bakwiye kujya bimenyekanisha.

Kuva mu 2009, umushinga Akazi Kanoze utangiye nyuma ukaza guhinduka Umuryango utegamiye kuri leta, wagiye ufasha urubyiruko kunguka ubumenyi butuma rubasha kubona akazi, mu gihe abandi bafashijwe kukihangira.

Mu mushinga ‘Youth Match’ wakozwe mu gihe cy’amezi atandatu, hahuguwe abagera kuri 60 n’ibigo 15 bifasha abifuza akazi guhura n’abagatanga.

Umujyanama mu mushinga Youth Match wa GIZ, Byansi Eugene
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro muri Tanzania, Julius Mjelwa nawe yasangije abitabiriye iyi nama uko mu gihugu cye bahangana n'ubushomeri mu rubyiruko
Bamwe mu bitabiriye inama nyunguranabitkerezo ku byafasha uwifuza akazi n’ugatanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages