Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu ubwo icyo cyumweru cyasorezwaga mu Karere ka Huye.

Hagaragajwe ko abafite ubumuga bari mu byiciro bitanu; Abafite ubw’ingingo, abatabona, abatumva ntibanavuge, ubumuga bwo mu mutwe n’abafite ubukomatanyije.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, yavuze ko abafite ubumuga bahura n’imbogamizi zitandukanye ariko abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatumva ntibanavuge bakwiye umwihariko.

Ati “Hari ibyiciro bibiri usanga byarakandamijwe, usanga biri inyuma cyane harimo n’icyiciro cy’abantu batumva batavuga, ndetse n’icyiciro cy’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.”

Yavuze ko akenshi usanga abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bimwa akazi kuko bafatwa nk’abadashoboye kuko hari abibaza ngo ‘ese bazakira bate ababagana, bazumvikana nabo bate?’.

Naho ku bafite ubumuga bwo mu mutwe yavuze ko hari abatitabwaho n’imiryango yabo kuko babita ‘abasazi’ ugasanga birirwa bazerera hirya no hino badafite isuku batunzwe no kurya ibiryo bajungunywe mu bimoteri by’imyanda.

Abo ngo usanga n’inzego z’ubuyobozi zibarebera zikabihorera.

Niyomugabo yashimye ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politike nziza yo kwita ku bafite ubumuga ariko asaba ko n’ibyo byiciro bibiri byasigaye inyuma byitabwaho.

Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatanze ubuhamya avuga ko kuri ubu we n’umugore we babayeho neza babikesha uburenganzira bahawe na Leta y’u Rwanda.

Ati “Navutse ndi muzima ariko nyuma ndwara mugiga intera ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Nabashije kwiga nshaka umugore na we utumva utavuga ariko ubu ndi umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti; njyewe n’umugore wanjye tubanye neza abatwita ibiragi baribeshya kuko natwe turashoboye.”

Depite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Musolini Eugene, yavuze ko ari uruhare rwa buri wese mu kwita ku bafite ubumuga bose, agaya bamwe mu babyeyi bagihisha abana bafite ubumuga.

Yavuze ko hari intabwe nziza yatewe mu kwita ku bafite ubumuga kandi bizakomeza kuko Leta ibitayeho.

Ati “Murabizi aho tuvuye, abantu bafite ubumuga ntibari abantu bari ibintu, ibimuga; (…) niba ukimwita umusazi ukamwita ikigoryi, araguhunga kuko nta rukundo araguhunga akajya muri sosiyete nayo ikamunena.”

Yasabye ko imiryango ifite abantu bamugaye ari yo ikwiye kubitaho mbere na mbere, Leta ikabunganira.

Yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo imibereho y’abafite ubumuga ikomeze gutezwa imbere mu mpande zose.

Icyumweru mpuzamahanga cy’abafite ubumuga cyatangiye kwizihizwa muri Nzeri 1958 i Roma mu gihugu cy’u Butaliyani. Mu Rwanda cyatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2010.

Kuri iyi nshuro mu Rwanda icyo cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari abanu nk’abandi kandi bashoboye bityo bagomba kwitabwaho.

Icyo cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Ururimi rw’amarenga ni uburenganzira kuri buri wese”.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babonye umwana wo kwishima no kubyina bizihiza uwo munsi mukuru wabahariwe
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babonye umwana wo kwishima no kubyina bizihiza uwo munsi mukuru wabahariwe
Bamwe mu bafite ubumiuga bwo kutumva no kutavuga bari bitabiriye uwo munsi mukuru
Bamwe mu bafite ubumiuga bwo kutumva no kutavuga bari bitabiriye uwo munsi mukuru
Ubwo havugwaga ijambo abafite ubumuga babasemuriraga. Uyu afite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona
Ubwo havugwaga ijambo abafite ubumuga babasemuriraga. Uyu afite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo
Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatanze ubuhamya avuga ko kuri ubu we n’umugore we babayeho neza
Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatanze ubuhamya avuga ko kuri ubu we n’umugore we babayeho neza
Depite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Musolini Eugene
Depite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Musolini Eugene
Perezaida w'Umuryango Nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Munyangeyo Augustin
Perezaida w'Umuryango Nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Munyangeyo Augustin
Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis
Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata

[email protected]