00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyateye Leta igihombo cya miliyari zisaga 22 mu mushinga w’amashyuza

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 31 March 2015 saa 11:08
Yasuwe :

Miliyari zisaga 22 ni zo leta yahombye mu mushinga wo kubyaza amashyuza amashanyarazi mu kirunga cya Karisimbi, biturutse ku makosa yakozwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse na EWSA.

Ku munsi wejo kuwa 30 Werurwe, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane Bernadette Kanzayire yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko umushinga munini wo gushakisha amashyuza yo kubyazamo amashanyarazi mu kirunga cya Karisimbi wahagaze utwaye miliyari zisaga 22 kandi amashyuza ntiyaboneka.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko abayobozi b’icyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura (EWSA) n’aba Minisiteri y’ibikorwa remezo bari bashinzwe iby’uyu mushinga ari bo bahombeje leta aka kayabo k’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvunyi wungirije yerekanye amwe mu makosa yakozwe n’aba bayobozi bari bakuriye ibikorwa banabifite mu nshingano zabo, akaba imvano y’iki gihombo.

Yagize ati “Imirimo yakozwe hashingiwe ku nyigo zitajyanye n’igihe, igenamigambi ribi ryanatumye icyari EWSA gicibwa ihazabu y’ubukererwe isaga miliyari kuko yakerereje sosiyete yari ishinzwe gucukura amashyuza, amasoko yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko, ni byo byadindije uyu mushinga unawugeza ku gihombo gisaga miliyari 22 ntiwanagera ku ntego yawo.”

Hagaragajwe ko amasezerano akorwa aba adateganya ibihano bizahabwa ba rwiyemezamirimo batayubahirije.

Abadepite banenze uburyo uwakoze amakosa nk’aya adakurikiranwa uko bikwiye.

Depite Nyirarukundo Ignasienne yagize ati “Raporo z’umuvunyi zigaragaza ko hakurikiranwa udufi duto gusa, abanyereje asaga miliyoni ebyiri ntibagaragazwa, ngo bakurikiranwe, ntiturabona raporo zerekana abanyereje cyangwa bagakoresha nabi umutungo wa leta mu mishinga minini nk’ingomero n’ibindi.”

Inyigo yakozwe mu mushinga wo gucukura amashyuza muri Karisimbi yagaragazaga ko aramutse abonetse yatanga ingufu zigera kuri megawati magana atatu (300MW).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages