Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyarwanda bo muri Koleji y’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, bugatangazwa muri ‘The Pan African Medical Journal’, bwagaragaje ko nubwo ingamba zitandukanye n’uruhare rwa benshi rwatanzwe mu rwego rwo kongera ubumenyi kuri virusi itera Sida, bidahagije ngo byongere ubwitabire bw’uburyo bwashyizweho bwo kuyirinda.
Ubu bushakashatsi bwagendeye ku mibare yatangajwe mu igenzura ku mibereho y’abaturage (DHS ) mu myaka ya 2005 na 2010, ku birebana n’ubumenyi abagabo bafite kuri virusi itera Sida, n’uburyo bitabira ingamba zo kuyirinda.
Mu mwaka wa 2005, mu bagabo 2 773 babajijwe, abagera ku 138 ni ukuvuga 5% bavuze ko bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu babiri cyangwa abarenzeho. Abagera kuri 93% kandi bavuze ko batigeze bakoresha agakingirizo ubwo baheruka gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu mwaka wa 2010, mu bagabo 3 772 babajijwe, abagera kuri 262 ni ukuvuga 7%, bavuze ko bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu babiri cyangwa abarenzeho. Abangana na 74% by’ababajijwe, bavuze ko batibigeze bakoresha agakingirizo ubwo baheruka gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubumenyi bwo kwirinda hakoreshwa agakingirizo bwariyongereye buva kuri 90% muri 2005 bugera kuri 94% muri 2010. Icyakora haracyagaragara icyuho mu guhuza ubumenyi kuri virusi itera Sida no kwitabira gukoresha uburyo bwo kugabanya ibyago byo kuyandura.
Ibi bigaragazwa nuko hagati y’imyaka ya 2005 na 2010, kwirinda agakoko gatera SIDA binyuze mu kugira umukunzi umwe wizewe kandi utaranduye no kugira ubumenyi bw’ibanze kuri virusi itera Sida byagabanutse.
Ubu bushakashatsi busoza busaba ababishinzwe gushyiraho gahunda n’ingamba zo gukumira virusi itera Sida, bakamenya ko kwita ku bumenyi kuri virusi itera Sida gusa, bidahagije.
Mu myaka 10 ikurikirana kuva mu 2005, umubare w’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida ntuhinduka, abangana na 3% , ni ukuvuga abagera ku bihumbi 210 bafite iyo virusi naho abagera ku 5000 bicwa nayo buri mwaka.
Abagore bafite ubwandu bwa virusi itera Sida bari kuri 3,7% naho abagabo kuri 2,2%, mu bice by’imijyi niho yiganje ku kigero cya 7,1% ugereranyije no mu byaro aho iri kuri 2,3%.



















TANGA IGITEKEREZO