00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyuho mu matorero n’amadini mu bikorwa by’isanamitima no kwibuka Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 April 2018 saa 09:20
Yasuwe :

Amadini n’amatorero mu Rwanda yasabwe kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare mu komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.

Byagarutsweho mu kigamiro umuryango wa Gikirisitu witwa ‘Rabagirana Minisitiries’ ukora ibikorwa by’isanamutima n’ubwiyunge wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kwibuka no komora ibikomere abarokotse Jenoside.

Buri wa 7 Mata, u Rwanda rutangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke twiyubaka.”

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri, Joseph Nyamutera, yagize ati “Haracyarimo ibintu abantu bakwiriye kuvugurura nko kuzamura ibikorwa by’isanamitima biracyari bike cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, turacyabona amatorero amwe abura icyo gukora. Bimwe na bimwe twashishikariza abakirisitu kujya mu biganiro mu bikorwa byo kwibuka, byo gushyingura. Usanga bahora mu nsengero bakayoberwa uko bifata, wenda bakagabanya ibyo kuririmba no gucuranga ariko ubutumwa butangwa n’ibikorwa bikorwamo biracyari hasi cyane.”

Yakomeje avuga ko bifuje kugaragaza icyo amatorero asabwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 birimo kwigenzura bakareba ikibazo cyatumye abantu benshi bishora muri Jenoside kandi abanyarwanda barengaga 80% bari bafite amadini babarizwamo bakagikosora, gushyishikariza abakirisitu gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, komora ibikomere abakomerekejwe na Jenoside n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBUR, uhuza imiryango y’abanyeshuri mu ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri za Kaminuza, Bigeyo Esdras, yavuze ko nubwo abanyeshuri benshi bigamo ari abavutse nyuma ya Jenoside, bari mu cyiciro cy’abagerwaho n’ingaruka zayo cyane kubera kubura ababaha amakuru ku mateka ya Jenoside n’abayabahaye bakabaha atuzuye.

Rabagirana Minisitiries isanzwe ikora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge birimo nk’icyo yatangije mu Karere ka Kicukiro cyo guhura bakanzura ibyo abakirisitu bazakora muri iki gihe cyo kwibuka birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko, kuremera abacitse ku icumu, gutanga ibiganiro n’ibindi kandi ko bifuza ko n’ayandi matorero yagiramo uruhare, akaziba icyo cyuho.

Mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBUR, uhuza imiryango y’abanyeshuri mu ivuga ubutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri za Kaminuza, Bigeyo Esdras
Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Minisitries, Murekatete Jolie
Umuhuzabikorwa wa Rabagirana, Murekatete Jolie, Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBU, Bigeyo Esdras, Umuyobozi mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri, Joseph Nyamutera
Umuyobozi mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri, Joseph Nyamutera


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages