Gasana Alexis ufite akabari kitwa Come Again ku Kicukiro avuga ko bitewe n’uburyo bateka inyama y’ingurube bitagira ingaruka ku wuyirya, bitandukanye no mu myaka ishize, aho Abanyarwanda benshi batari bazi kuyitegura neza. Akomeza avuga ko mbere bayiteguraga nkuko bategura inyama z’andi matungo batazi ko yo igira umwihariko wayo mu kuyitegura ahanini bitewe n’inyama yuzuyemo amavuta menshi (ibinure).
Ati:” Urugero igituma abantu benshi bakunda kurira akabenzi (inyama y’ingurube) muri Come Again ni umwihariko dufite wo kugakaranga tugatandukanya umuhore n’ikinure, bityo bigatuma uwukariye n’ubutaha agaruka.[…]”
Yakomeje avuga ko mbere Abanyarwanda batekaga inyama y’ingurube nabi, bakaba bayitogosa nk’uko batogosa iy’ihene, inka n’izindi guteka byoroha. Icyo gihe abayiryaga itetse gutyo yabateraga ibibazo byo mu nda bigatuma n’uwayiryaga yarafatwaga nk’igicibwa kuko bavugaga ko ica inka amabere.
Ariko kuva Abanyarwanda benshi bamenya uko bayitunganya, benshi mu tubari dutandukanye niyo nyama bakunda cyane kurusha izindi.
Umwe mu bakirirya utashatse ko amazina ye atangazwa, wari waje kurya inyama y’akabenzi mu kabari twababwiye hejuru yavuze ko mbere ataryaga inyama y’akabenzi bitewe n’uburyo bari baramubwiye ko igira ingaruka mbi iyo umuntu ayiriye.
Ati:” Kuva narya ibenzi (inyama y’ingurube) muri aka kabari numva ntayindi nyama narya dore ko numvise abaganga bavuga ko ingurube iyo itetse neza igira vitamini nyinshi. Ikindi kandi iranaryoha .[…]”
Inyama y’ingurube irahendutse kurusha izindi zose
Gasana yakomeje asobanura ko inyama y’ingurube ihendutse kurusha iz’andi matungo yose kubera ko ikiro kimwe gitetse mu tubari dutandukanye two mu Rwanda kigura hagati ya 3000 na 3500, bityo bigatuma buri muntu ushaka kurya inyama ashobora kuyihitamo.
Urubuga rwandika ku mirire, aliments-riches.net ruvuga ko inyama y’ingurube ikungahaye muri vitamine B1 ituma umubiri ugira imbaraga cyane cyane bitewe n’ibinure iba ifite. Ikindi kandi ikungahaye muri vitamine K ifasha amaraso gutembera neza ndetse igafasha n’amagufwa gukomera.
Urubuga consoglobe.com ruvuga ko inyama y’ingurube ikungahaye mu butare (fer), cyane cyane iyo umubiri w’umuntu udafite ubutare bwinshi agirwa inama yo kuyirya cyane cyane umwijima wayo.
Ariko abaganga banagaragaza ko iyo idateguwe neza bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu wese wayirya.



















TANGA IGITEKEREZO