00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe impungenge ku iterambere mu gihe abana bahezwa mu igenamigambi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 November 2017 saa 01:15
Yasuwe :

Umuryango urengera inyungu z’abana(Save The Children) wagaragaje ko bigoye kugera ku iterambere rirambye mu gihe abana batitaweho mu igenamigambi ry’igihugu, cyane cyane mu kugena ingengo y’imari bakagaragaza ibigomba kwitabwaho mu gukuraho ibibangamira uburenganzira bwabo.

Bimwe bigaragazwa bibangamira uburenganzira bw’abana, harimo kuba usanga hirya no hino mu gihugu hari abataye ishuri, abakorerwa ihohoterwa, abatagira amahirwe yo kurererwa mu miryango n’ibindi.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu, uyu muryango usuzuma ibimaze kugerwaho nyuma y’umwaka utangije umushinga ugamije gukorera ubuvugizi abana bakitabwaho mu kugena ingengo y’imari, watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

Mukeshimana Aline, umwana wo mu Karere Ka Nyarugenge uyu mushinga watangirijwemo, yavuze ko ibyo basabye byumvikanye. Ati “ Uruhare tugira mu kugena ingengo y’imari ni uko dutanga ibitekerezo kandi bigakorwa, birimo nk’uko dusaba ko abana bakiri mu muhanda bavamo, bagashyirwa mu miryango yabafasha bakabona uburenganzira bwabo. Twasabye ko hongerwa ibibuga abana bakiniramo, bimwe twarabibonye ku mashuri aho babyubatse n’ahandi mu midugudu.”

Uyu mushinga wagiye ushirwa mu bikorwa binyuze mu guhugura no gukora ubuvugizi mu bana, inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta ku burenganzira n’uruhare by’abana, bikitabwaho mu igenamigambi ry’igihugu, utangirizwa mu Turere twa Rutsiro na Nyarugenge.

Abayobozi batwo bagaragaza ko hari byinshi byakozwe bigizweho uruhare n’abana nk’uko Havugimana Etienne, ushinzwe igenamigambi no gukurikirana ibikorwa mu Karere ka Rutsiro yabisobanuye.

Yagize ati “ Byaradufashije kuko iyo urebye ibitekerezo n’ibyifuzo abana batanga ko byajya mu igenamigambi usanga byuzuzanya n’iby’abakuru bavuga. Igitangaje, umwana arakubwira ngo turifuza ikibuga cy’umupira cyangwa ivuriro ariko tukabona ryajya kuri uriya musozi bagasobanura n’impamvu. Burya abana bagira isesengura ryimbitse ku bintu bifite akamaro k’ako kanya.”

Yavuze ko muri Rutsiro, ku ngengo y’imari ya 2017/18 y’asaga miliyari 15, abana bagize uruhare nubwo rudahambaye cyane, mu gutanga ibitekerezo kandi bikubahirizwa, byatwaye asaga miliyoni 800.

Aka Karere kubatse ibibuga by’imipira bitatu mu 2016, uyu karateganya kubaka ibindi umunani, kagejeje amazi ku baturage, kubaka ivuriro riciriritse (Post de Santé) bigizwemo uruhare n’abana.

Umuyobozi wa gahunda yo guteza imbere uburenganzira bw’abana, muri Save The Children, Sibomana Marcel, yavuze ko muri rusange uyu mushinga umaze gutera intambwe ishimishije kandi ko bifuza ko ugezwa mu turere twose.

Yagaragaje ko bigoye kugera ku iterambere rirambye mu gihe abana batitaweho mu igenamigambi, agira ati “Kuvuga ibibazo bibangamira uburenganzira bw’abana gusa ntibihagije, hari no kureba amafaranga ubuyobozi bwashyize mu igenamigambi kugira ngo bikemuke. Aho ninaho dukorana n’imiryango itandukanye mu kumenya niba ayashyizwemo azakemura ibibazo by’abana.”

“Iyo bimaze kubaho, tureba inzego dukorana zirimo n’abana, ahakwiye gushyirwa imbaraga n’amafaranga ahagije kugira ngo politiki ikemura ibibazo byabo ishyirwe mu bikorwa. Kuko ishyizweho ntishyirwemo ingengo y’imari izayishyira mu bikorwa byarangira ntacyo imaze.”

Yavuze ko isesengura rigaragaza ko ingengo y’Imari ijya mu burezi, igice kirimo abana cyane, iri hagati ya 11% na 12%, ko hagikenewe izindi ngamba kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego ya 20% rwifuza.

suzuma iAbana bitabiriye igikorwa cyo gusuzuma ibimaze kugerwaho nyuma y’umwaka hatangijwe umushinga ugamije gukorera ubuvugizi abana
Mukeshimana Aline, umwana wo mu Karere Ka Nyarugenge uyu mushinga watangirijwemo, yavuze ko ibyo basabye byumvikanye
Havugimana Etienne, ushinzwe igenamigambi no gukurikirana ibikorwa mu Karere ka Rutsiro
Umuyobozi wa gahunda yo guteza imbere uburenganzira bw’abana, muri Save The Children, Sibomana Marcel, yavuze ko muri rusange uyu mushinga umaze gutera intambwe ishimishije kandi ko bifuza ko ugezwa m

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages