Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 ubwo Umuryango utegamiye kuri Leta, ARDE Kubaho wifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku y’umusarani.
Uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyahariwe kwita ku isuku n’isukura cyatangiye tariki ya 17 Ugushyingo, kikazageza tariki ya 22 Ugushyingo 2021. Kuri uyu munsi kandi hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku byiza byo gukaraba intoki, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka.
Umuyobozi ushinzwe ikurikiranabikorwa n’ubugenzuzi muri ARDE Kubaho, David Bazirankende yavuze ko kwizihiza iyi minsi yahariwe kwita ku isuku, ari umwanya wo kujya inama, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku bibazo bibangamiiye abantu muri rusange, ndetse no kwishimira ibyagezweho no kubibungabunga.
Yavuze ko nko ku isuku yo gukaraba intoki, “ari bumwe mu buryo bwizewe kandi bworoheye benshi bwadufasha kwirinda indwara bityo tukarengera ubuzima.”
Imibare igaragaza ko abarenga miliyari eshatu ku isi yose bataragerwaho n'ibikorwa by'isukura aho batuye. Abagera kuri miliyoni 673 nta misarani bagira, mu gihe abana bagera miliyoni 698 batagira imisarani ku mashuri yabo.
Bazirankende yavuze ko kubaho abantu batagira imisarane, ari ikibazo gikomeye ku isuku n’ubuzima by’abatuye Isi bose.
Ati “Kutagira imisarane cyangwa kuyigira ariko idafashwe neza, bigira ingaruka mbi cyane ku buzima, ku bukungu no ku bidukikije, by'umwihariko mu miryango ikennye. Iyo badafite imisarani isukuye, ubuzima bwa buri wese buba buri mu kaga. Isuku nke ituma amasooko y’amazi yo kunywa yandura, imigezi, ibiribwa n'ibindi, maze hakabaho ikwirakwizwa ry'indwara mu baturage.”
Ku Isi yose, abarenga miliyari ebyiri banywa amazi akomoka ku masoko yandujwe mu gihe abana barenga 700 bari munsi y'imyaka itanu bapfa buri munsi bazira indwara z'impiswi n'amazi mabi ndetse n'isuku idahagije.
Bazirankende yavuze ko habayeho kwita ku isuku, byagira ingaruka nziza ndetse n’amafaranga yakoreshwaga mu guhangana n’ingaruka z’umwanda, agakoreshwa mu bindi.
Mu murenge wa Mugina, ARDE Kubaho yanatanze ibikoresho by’isuku ku miryango itishoboye birimo amabase, amasabune, umuti w’amenyo n’ibindi kugira ngo isuku igere kuri bose.
Uyu muryango kandi wagize uruhare mu kubaka umuyoboro w'amazi uturuka ku isoko ya Kona, uha amazi meza abaturage b'imidugudu ya Kona, Ntasi na Gishari ndetse n'abandi bahaturiye.












Ibitekerezo 0