Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NSIR) ku mibereho y’abanyarwanda (DHS) bwo mu 2014/15 bwerekana ko abana bagera kuri 38% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.

Nubwo igwingira rikiri ikibazo gikomeye, ni umubare werekana intambwe igenda iterwa mu guhangana n’icyo kibazo mu Rwanda.

Imibare ya NISR yerekana ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bari 51% mu 2005, baza kugera kuri 43% mu 2010.

Ni urugendo rugisaba imbaraga kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye .

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya imirire mibi n’igwingira byahuje inzego zitandukanye zirimo iza leta n’iz’abikorera kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2109, hashimangiwe ko bisaba ubufatanye kugira ngo iyo ntego igerweho.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Ushinzwe Ibikorwa by'Iterambere RDO, Rwibasira Eugene yavuze ko ibyo biganiro byari bigamije kureba icyakorwa kugira ngo igwingira rigabanyuke n’igihugu kirusheho gutera imbere.

Yavuze ko mu ngamba zikoreshwa n’abantu batandukanye bashaka gutoranyamo izatanga umusaruro munini kandi wihuse mu kurwanya igwingira n’imirire mibi akaba arizo zishorwamo ingengo y'imari.

Ati “Kurwanya imirire mibi hari ingamba nyinshi zikoreshwa, ariko ni izihe zifite akamaro kurusha izindi? Hagiye gukorwa inyigo kugira ngo n’amafaranga make dufite tube ariho tuyacisha, kuko usanga hari ibikorwa n’abantu batandukanye, tukavuga ngo rero n’umutungo wacu ntabwo ari mwinshi cyane, ni gute twawukoreha kugira ngo dukore ibizagira ikintu kinini bihindura?”

Itangazamakuru ni rumwe mu nzego zitezweho gutanga umusanzu mu kwigisha, gusobanura no gusakaza amakuru afasha mu rugendo rwo kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bituma abanyamakuru barushaho gusobanukirwa n’amakuru bageza ku baturage.

Ati “Ariko kugeza uyu munsi ubonye n’ubushakashatsi RM C ikora, mu bitambuka mu bitangazamakuru ku bikora ku buzima bw’iterambere ry’igihugu ushingiye kuri NST1 [Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere], ubona ibitangazwa n’ibyo bintu twumva twifuza ko itangazamakuru twibandaho, biri ku kigero cyo hasi cyane.”

Yakomeje agira ati "Ninayo mpamvu twumvise ko ari ngombwa ko twafatanya n'inzego za leta ndetse n'imiryango itari iya leta kuganira kuri iki kibazo ariko tugamije ngo itangazamakuru rikangurirwe kumva ko rifite uruhare mu kuba ryareba uru rwego rikaba ryafasha mu kwigisha rikaba ryafasha ingamba zitandukanye za leta kumvikana mu baturage kugira ngo ikibazo cy'igwingira n'imirire mu bana bibashe kuranduka."

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Turate Innocent, yavuze ko mu rwego rwa Minisiteri y'Ubuzima bakurikirana umunsi ku munsi imikurire y'abana bifashashije abajyanama b'ubuzima.

Yavuze ko mu ngamba bafite hari gahunda yo kubongerera ibipimo bafata kuri abo bana kugira ngo ubuzima bwabo burusheho gukurikiranwa bafatwa ibipimo byose.

Mu ngamba zo gukurikirana abana bakiri bato kandi hagamijwe barindwa kugwingira, harimo gupima ababyeyi batwite no kubakurikirana aho bagirwa inama yo kujya kwa muganga bakimenya ko batwite.

Mu rwego rwo kwita ku buzima, uburere no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bari munsi y'imyaka itanu, mu Rwanda hari gahunda yuko nibura buri mudugudu uzagira urugo mbonezamikurire y'abana bato.

Uyu muhigo nawo uri ku muvuduko utari muto kuko ubu hari 11,000 zivuye ku 4,000 mu mwaka umwe n’igice nkuko Alex Mucumbitsi ushinzwe imirire muri Porogaramu y'Igihugu Mbonezamikurire y'abana bato yabitangaje.

U Rwanda rushyira ingengo y'Imari itari ntoya mu bijyanye no kurwanya imirire mibi. Mu mwaka w'Ingengo y'imari wa 2017/18 yashyizemo 3.6% mu 2108/19 igeza kuri 3.8% naho muri uyu mwaka agera kuri 4.2%.

Inzego zitandukanye zasabwe gufatanya mu kurwanya imirire mibi n’igwingira
Inzego zitandukanye zasabwe gufatanya mu kurwanya imirire mibi n’igwingira