00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko kurera abana atari umwuga ukwiriye guharirwa abagore gusa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 March 2024 saa 06:55
Yasuwe :

Abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uburere bw’umwana muto, bagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga mu guhindura imyumvire y’uko ibijyanye no kurera abana ari imirimo yahariwe abagore.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo umuryango ‘I.D.E (Initiative pour le Développement de l’Enfant) watangaga impamyabumenyi ku bantu bamaze igihe bahugurwa ku buryo bwiza bwo kwita ku burezi bw’umwana ukiri muto.

Mu miryango myinshi, abana bato usanga bitabwaho cyane n’ababyeyi b’abagore ndetse n’abakenera abakozi bo mu rugo, ugasanga bita ku b’igitsinagore cyane kurusha abagabo.

Marie-Thérèse Nyirimana washinze umuryango I.D.E, yavuze ko guharira uburezi bw’umwana abagore atari byo .

Ati “Ni umurimo akenshi sosiyete yagiye iharira igitsinagore ariko ni umurimo w’abantu bose. Birimo biraza kuko murabizi ko kera bavugaga ngo nta mugore wubaka, musigaye mubona abagore ko nabo bubaka kandi ugasanga babikora neza. N’ibi byo kurera abana, babikora neza [abagabo) ahubwo usanga abagore bibaza ngo twe twakoraga iki! Umwana ni uwa bose.”

Nyirimana yakomeje ashimangira ko aho isi igeze, kurera abana bikwiriye gukorwa n’ababifitemo ubumenyi kuko bituma umwana ahabwa uburere bujyanye n’ikigero cye, bikamufasha mu mikurire no mu mibereho.

Ati “Umwana muto ukishakamo imikurire mbere yo gufata ibyo mu mashuri, akwiriye guhabwa umuntu ubizi ubimufashamo kugira ngo igihe azatera intambwe yo kujya mu ishuri azagende yifitemo ubushobozi, icyizere. Ababyeyi bakwiriye kubyitabira bagashakira abakozi babo amahugurwa.”

Iradukunda Diane, umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe kurinda no kurengera umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, yavuze ko kuba umuntu yarahuguriwe ibijyanye no kurera umwana, bituma atanga serivisi zose z’imbonezamikurire y’abana bato zirimo ubuzima, imirire, uburere buboneye, gukangura ubwonko, isuku n’isukura no kwita ku mutekano w’umwana.

Ati “Hakenewe ubukangurambaga kandi dukomeza gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo abantu basobanukirwe imbonezamikurire y’abana bato . Ikindi ni ukwitabira amahugurwa kugira ngo barusheho kumenya byimbitse uko barera abana.”

Mukiza Elisha wita ku bana bato mu rugo mbonezamikurire, ni umwe mu bahawe amahugurwa wemeza ko bizamufasha kurushaho kwita ku bana ashinzwe.

Ati “ Nemera amahugurwa twagiye duhabwa adukangurira kwita ku mwana ko atari ay’umudamu ahubwo ari iy’ababyeyi bombi, umugabo n’umugore.Iyo umwana yavutse mu muryango ntabwo yitabwaho n’umubyeyi umwe, ni ababyeyi bombi. No ku bigo byita ku bana ntabwo umwana yitabwaho n’abadamu, n’abagabo barabishoboye.”

Yakomeje avuga ko “Iyo abagabo bamaze gusobanukirwa iterambere n’imikurire y’umwana, bagasobanukirwa ibikenerwa ngo akure neza, n’umugabo yabikora nta kabuza.”

Abantu 287 nibo bahawe impamyabumenyi z’amahugurwa bafashe yo kwita ku burere bw’abana bato, icyakora harimo icyiciro cy’abanahawe impamyabumenyi zigaragaza ko ibyo bize banabishyize mu bikorwa.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana kuva akiri muto kugeza abaye umuntu ushobora kugira icyo yimarira, akakimarira umuryango n’igihugu muri rusange.

Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi
U Rwanda rumaze igihe rwarashyize imbere ku kwita ku burezi bw'abana bato
Abasoje amahugurwa biyemeje gukora itandukaniro mu byo kwita ku bana bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages