Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iherukaga kuvuga ko iki kigega kizafasha mu buryo bw’igihe kirekire ibikorwa by’abikorera byahungabanyijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Iki kigega gifite hafi miliyoni 200 z’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari 186 z’amanyarwanda, leta yashyizemo miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika ngo akoreshejwe mu gufasha ubucuruzi bwahungabanyijwe na coronavirus.
Mu butumwa BNR yageneye amabanki 16 n’ibigo by’imari, buvuga ko aya mafaranga azacishwa muri ibyo bigo by’imari ku buryo agera ku bayakeneye.
Iyi nkunga izaba iri mu buryo bw’inguzanyo ariko izaba iri ku kiguzi gito.
Inyungu izaba iri hagati ya 5% kugera ku 8% ku mwaka, naho kwishyura bikaba biri hagati y’imyaka ibiri kugera kuri 15 ku mahoteli.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, agaragaza ko abagenerwabikorwa bazajya basaba iyi nguzanyo biciye ku kigo cy’imari bihitiyemo.
Iki kigega kizafasha inzego zitandukanye zahungabanyijwe na coronavirus, harimo ko amahoteli yakongera gusubiramo inguzanyo afite, gutanga igishoro ku bucuruzi bwagizweho ingaruka na coronavirus kugira ngo bukomeze gukora no kudahagarika abakozi, hari kandi inguzanyo ku bucuruzi buto n’ubuciriritse nabwo bwibasiwe na COVID-19.
Abacuruzi bazagerwaho n’inkunga y’iki kigega ni abari baragenzuwe uko ubucuruzi bwabo bwari buhagaze mbere y’iki cyorezo, no kuba nta kibazo cyari cyaragaragajwe na raporo y’igenzura.
Hazarebwa kandi niba icyo kigo cy’ubucuruzi gifite icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kigaragaza ko cyagiye gitanga imisoro neza.
Amakuru agaragaza ko gusaba inguzanyo bizakorwa binyuze muri banki, nazo zizajya zikurikirana ikibazo cy’umukiriya wasabye inguzanyo.
Nyuma yo gusaba iyo nguzanyo ndetse ikigo cy’imari kikaba cyagenzuye ubwo busabe, izo nyandiko zizajya zoherezwa kuri BNR nayo izigenzure mu gihe cy’iminsi irindwi, ibi bikaba ari nabyo bizatuma uwasabye amafaranga ashobora kuyabona hagendewe ku bikenewe.
Nyuma yo kwemezwa, amabanki azatanga amafaranga kuri konte y’uwayasabye hanyuma ibyakozwe bigaragarizwe BNR, ari nayo izatuma amafaranga agera k’uwasabye.
Biteganyijwe ko miliyoni 50 z’amadolari ariyo yagenewe kuvugurura inguzanyo z’amahoteri no kuyatera inkunga ku kigero cya 35%.
Kugeza ubu inguzanyo zirimo kwishyurwa n’uru rwego rw’amahoteli zigera kuri miliyari 134 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amahoteli azasabwa kugumana no guhemba abakozi, kimwe no kwiyemeza kubungabunga imirimo.
Aya mafaranga azagurizwa amabanki nta kiguzi, kugira ngo abagenerwabikorwa bagerweho n’iyi nkunga.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yavuze ko aya mafaranga azafasha inzego zitandukanye, ariko ibigo byahuye n’ibibazo kurusha ibindi nibyo bizabona menshi ugereranyije n’ibindi.
Yagize ati “Ikirimo gikomeye ni uko inzego zose zarebwe muri iki kigega, kandi zizitabwaho hashingiwe ku bushobozi buhari.”
Yavuze ko ubu buryo bwo gutanga aya mafaranga biciye muri banki ari bwo byiza, kuko usanga abo bacuruzi baba basanzwe bafitanye uburyo bakorana.
Michel Bayingana umwe mu bacuruzi, yavuze ko iki kigega cyaziye igihe muri ibi bihe bikomeje, aho inzego zitandukanye zitangiye gufungura imiryango ariko zikaba zarahuye n’ibihombo bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO