Kuri ubu ni ku butaka butagatifu buherereye mu mudugudu wa Sinayi mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho.
Ni ahantu haganwa n’abantu benshi baturuka imihanda yose y’Isi baje kuhasangera ndetse na ba mukerarugendo bajya kuhasura. Imibare yerekana ko ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka ‘Asomusiyo’, hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 30 na 50 naho ku mwaka hagasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 300 na 500.
Abahasura bose bakenera kunyura mu muhanda mwiza, kubona amacumbi ndetse n’ibindi bakenera nk’ibiribwa n’ibinyobwa. Usibye ibyo, Kibeho nk’ubutaka butagatifu nayo ubwayo ikeneye gutera imbere ikaba umujyi w’icyitegererezo uteye imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda irimo gukora bigamije guteza imbere Kibeho n’aho bigeze.
Ibikorwa bigomba guteza imbere i Kibeho abishyira mu byiciro bitatu. Hari uruhare rwa Leta, urwa Kiliziya Gatolika n’urw’abikorera.
Urahare rwa Leta
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo Kibeho itere imbere ishyirwamo ibikorwa remezo.
Yehereye ku muhanda wa Kaburimbo wa kilometero 60 urimo kubakwa uva i Huye werekeza i Nyaruguru, avuga ko ari igikorwa remezo kizateza imbere Kibeho mu buryo bukomeye.
Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo imigenderanire n’ubwikorezi bugana i Kibeho bworohe. Umuhanda uburyo urimo gukorwa ni mu buryo buzorohereza imodoka, bukorohereza n’abagenda n’amaguru basenga ku buryo babikora batuje imodoka zitababangamira.”
Yasobanuye ko ibikorwa byo kubaka uwo muhanda bigeze kure kandi biteganyijwe ko mu gihe cy’amezi 30 uzaba wuzuye.
Ibindi bikorwa remezo yagaragaje byashyizwe i Kibeho ni amashanyarazi n’amazi avuga ko biri mu bikenerwa cyane n’abahagana ndetse binafasha mu gukora imirimo itandukanye ya buri munsi kandi biteza imbere umujyi.
Amashanyarazi yo afasha no mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo kuko mu gihe cy’ijoro haba habona.
I Kibeho kandi hamaze kubakwa isoko rya kijyambere na gare nziza abagenzi bategeramo imodoka mu mushinga watwaye agera kuri Miliyoni 840 Frw.
Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’ ugamije guteza imbere Umujyi wa Kibeho n’Akarere ka Nyaruguru.
Iryo soko rifite ibyumba 33 rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye; harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye.
Gare yubatswe ifite ibice bitandukanye birimo aho abagenzi bicara bategereje imodoka, aho bagurira amatike n’ahandi.
I Kibeho kandi hari kubakwa amashuri agezweho n’amacumbi y’amagorofa abanyeshuri bararamo ku buryo bubereye ubutaka butagatifu.
Uruhare rwa Kiliziya
Kiliziya Gatolika nayo igenda ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Kibeho no korohereza abayisura guhabwa serivise nziza kugira ngo bazagaruke.
Muri byo twavuga Kiliziya abakirisitu basengeramo, ahakorerwa inzira y’umusaraba, n’aho bavomera amazi y’umugisha.
Ikindi gikorwa remezo Kiliziya Gatolika yahashyize ni Radio Maria yumvikana mu ndimi zigera kuri eshanu [Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’Icyesipanyolo] yamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikira Mariya. Iyo radiyo yakira abaza gusura Kibeho bagatanga ubutumwa kuri bagenzi babo hirya no hino ku Isi.
Kiliziya Gatolika kandi ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru igiye gutangira imirimo yo kubaka Bazilika i Kibeho. Inzego zose bireba zarangije gusuzuma ibikenewe, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyo Bazilika izatwara agera kuri Miliyari 70 Frw.
Iyo Bazilika izaba ifite n’ibindi bikorwa remezo birimo inzu z’amacumbi zizacumbikira abajyayo mu ngendo nyobokamana.
Abikorera bongeye gukeburwa
Amacumbi n’inzu zifatirwamo amafunguro biracyari bike i Kibeho ku buryo benshi mu bahagana by’umwihariko mu minsi mikuru ihabera bajya gucumbika mu Mujyi wa Huye.
Ni ikibazo umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru abonamo amahirwe ku bikorera akabashishikariza kuhashora imari kuko bizababyarira inyungu ifatika.
Ati “Abikorera mubabwire muti mwa bantu mwe muri gucikanwa n’amahirwe. Abikorera b’Abanyarwanda nibatahabyaza umusaruro hazaza abikorera b’abanyamahanga, ni ko Isi iteye! Icyo twabasaba nibihute kuko ibyo batakaga bihari.”
“Turacyafite imbogamizi mu bikorwa remezo byo kwakira abaza batugana ariko ibyo Leta yagombaga gukora, turashima Umukuru w’Igihugu ko yabiduhaye, ahasigaye ni ahabo (abikorera).”
Abantu benshi bakunze kujya i Kibeho buri mwaka tariki ya 15 Kanama kwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Bongera guhura tariki ya 28 Ugushyingo mu kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa y’i Kibeho.
Mu yindi minsi nabwo barahasura baje gusenga cyangwa mu bukerarugendo n’izindi ngendo nyobokamana.
















Ibitekerezo 0