00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gukorwa imyitozo idasanzwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 January 2017 saa 10:05
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’indege za gisivili, cyateguye imyitozo y’ubutabazi ku kibuga cy’indege, ‘Aerodrome Emergency Exercise’ izaba bimeze nk’aho hari igikorwa gikomeye cyahabaye, ariko hagamijwe kureba uko inzego zibishinzwe zabyifatamo biramutse bibaye koko.

Ni imyitozo izitabirwa n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza, Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, kimwe n’abayobozi b’ibigo by’indege n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri iyo myitozo iteganyijwe hagati ya saa moya z’igitondo na saa munani z’amanywa, bizaba bisa n’aho hari ikibazo cyabayeho, hasuzumwe ubushobozi mu gutabara ku bakozi b’ikibuga cy’indege.

Muri icyo gihe hazifashishwa abantu bameze nk’abagenzi, hakazaba ibikorwa bisaba ubutabazi bw’abakozi bashinzwe ikibuga cy’indege n’abashinzwe iby’indege, hakazaba hari n’abantu bashinzwe gukurikirana uko iyo myitozo igenda.

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili cyatangaje ko abaturage badakwiye kubifata nk’aho hari ikibazo gikomeye cyabaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, mu itangazo cyashyize ahagaragara.

Kiti “Kubera ko bizakorwa nk’uburyo bwo kugaragaza ikibazo gishobora kubaho, ni ngombwa ko abantu batitiranya iyi myitozo yo ku kibuga cy’indege n’ikintu cyabayeho.”

“Mu kugaragaza nk’aho hari ikibazo, tubasha kwiyungura ubumenyi, uburyo bw’itumanaho no guhuza ibikorwa kugira ngo abafatanyabikorwa bose babe biteguye gutanga ubufasha ku kibazo gishobora kuba, gutabara ubuzima bw’abantu no kugarura ibintu mu buryo ku kibuga cy’indege.”

Ni ku nshuro ya kabiri umwitozo nk’uyu ubayeho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ikaba ikorwa nk’uko bisabwa n’amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO).

Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali/Ifoto yafashwe mu gihe abakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiraga inama ya AU ybereye mu Rwanda umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages