Yabitangaje ku wa Kane mu nama yahuje inzego za leta, imiryango yigenga n’izindi zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kurwanya imirire mubi mu Rwanda, hagamijwe kuyishakira umuti uhamye.
Mu 2015 nibwo iyi gahunda yatangijwe nk’uburyo bwo guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana, ababyeyi bafite abari munsi y’imyaka itandatu bahurira ahantu hamwe mu mudugudu, bakiga gutegura indyo yuzuye.
Gusa iyi gahunda ntiratanga umusaruro uko byifuzwa kuko hari abana itageraho bitewe n’uko ababyeyi babo batayitabira, ari nayo mpamvu igiye kumanurwa ku rwego rwa buri rugo.
Dr. Asiimwe yagize ati “Muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, abashobora kwitabira cyane birumvikana ni abana baba bakuzeho gato guhera ku myaka itatu kugeza kuri itandatu. Abo nabo nubwo bakiri bake kuko ibigo tutarabikwiza hose mu gihugu, ariko nibura ni benshi kurusha barumuna babo bari munsi y’itatu.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyo gahunda igamije gushyira ingufu cyane mu minsi 1000 ya mbere y’umwana ihera kuva umwana asamwe, kuko uyigiriyemo ibibazo by’imirire mibi usanga nta garuriro agifite.
Yakomeje agira ati “Iminsi 270 ibanza, umwana aba akiri mu nda ya nyina. Birumvikana ko ataza kuri icyo kigo mbonezamikurire ariko muri iyi gahunda, tureba uburyo noneho na ba babyeyi n’abafite impinja zikiri nto, ni gute twayagura, ikazajya ibageraho mu ngo aho bari.”
“Niyo mpamvu iyo tuvuze gahunda mbonezamikurire y’abana bato, tuba tureba urugo ariko tukareba uko ruzakorana n’ababyeyi mu midugudu no mu ngo.”
Ubu buryo buri gusuzumwa uko buzakorwa, buzuzuzanya n’ubwari busanzwe bukorerwa ku rugo mbonezamikurire mu mudugudu hagamijwe kugera kuri bya byiciro by’abana bitagerwagaho uko bikwiye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko uretse imirire mibi, n’ihotehorwa mu muryango rigira ingaruka ku mikurire y’abana.
Muhamyankaka Vénuste, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda ‘Sun Alliance’ yagize uruhare mu gutegura ibyo biganiro, yavuze ko igwingira ry’abana riterwa no kuba abana batagaburiwe ibiribwa bifite intungamubiri, uburwayi n’ibindi.
Abahanga mu by’imirire n’imikurire ya muntu bavuga ko kurya ibitarimo intungamubiri, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itandatu, bibagiraho ingaruka mu mikurire y’umubiri n’ubwonko, ndetse ko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu bishingiye ku kuba batabasha gutekereza neza ibyakigirira akamaro.
Ibarura ryakozwe mu 2015 ryerekana ko ku rwego rw’Igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO