00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bugamije kurandura ubuzererezi buhangayikishije u Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 May 2018 saa 02:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko ikibazo cy’ubuzererezi gihangayikishije u Rwanda kandi ko kugikemura hadashingiwe ku bushakashatsi bwerekana uburemere bwacyo bitakoroha.

NRS yahawe inshingano rusange yo guca imyitwarire yose ibangamira abaturage binyujijwe mu kugorora umuco mu 2016, ni ukuvuga, abajura, abasabiriza, inzererezi, abanywa urumogi, indaya, abazunguzayi n’abandi.

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza imibare y’inzererezi mu gihugu, NRS ivuga ko mu bigo byakira inzererezi nk’icya Gikondo n’ahandi hari abarenga 5000, abari mu bigororerwamo umuco nka Iwawa, Gitagata n’ahandi barenga 5000.

Mu nama yabereye mu Karere ka Bugesera, ku wa 3 Gicurasi 2018, ihuje imiryango n’inzego zifite mu nshingano kwita no kugorora abana b’inzerere, Umuyobozi wa NRS, Bosenibamwe Aimé, yasobanuye ko icyo kibazo gihangayikishije kizakemurwa n’ubushakashatsi bugiye gukorwa.

Yagize ati “Nubwo tubona bari mu mihanda, Nyabugogo, Nyamirambo n’ahandi ariko ntituramenya neza, nibavayo tukabashyira mu bigo ngororamuco turaba dukemuye ikibazo? Nituba tutabasha kumenya impamvu zituma bajya mu mihanda, wenda tukavuga ngo hari abakiri mu miryango nitureba nabi bashora gukurikira abandi mu mihanda ntacyo tuzaba dukoze. Niyo mpamvu mu mwaka uri imbere dufite gahunda yo gukora ubushakashatsi mu miryango nyarwanda yose.”

Bosenibamwe asobanura ko ubwo bushakashatsi buzaba bugamije kureba imizi y’ikibazo, umubare w’inzererezi, igitera ubuzererezi, ibibazo biri mu miryango, abana bashobora kwishora mu buzererezi isaha n’isaha, kwiha igihe cyo kukirandura, uruhare rwa buri munyarwanda n’ibindi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko abishoye mu buzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge bashyirirwaho uburyo bwo kugororwa ugororotse agasubizwa mu buzima busanzwe.

Yasobanuye ko ibyo bakora bifitanye isano n’ibyaha bihanwa n’amategeko ariko igihugu gisanga kumujyana mu nkiko yakatirwa, kigahomba byinshi akaba ariyo mpamvu hashyizweho ibigo ngororamuco, bibagorora bikabigisha imyuga ibafasha kwiteza imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho y’Abaturage n’Amajyambere rusange, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko politiki yo kurwanya ubuzererezi ishingiye ku kubukumira, abamaze kubujyamo bakagororwa ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe, bakanarindwa kuwusubiramo.

Yakomeje agira ati “Twakora iki ngo badasubira mu muhanda, ni inshingano z’ababyeyi kwita ku bana, bagafatanya n’izindi minisiteri […] Bakwiye kugabanya n’ubushomeri, abantu bakajya mu makoperative, buri wese akagira icyo akora.”

NRS ivuga ko kuva mu 2012, urubyiruko rurenga ibihumbi 13, rwiganjemo urwakoreshaga ibiyobyabwenge rwahinduriwe icyerekezo cy’ubuzima binyuze mu masomo n’indangagaciro bihatangirwa; abana 4123 basubijwe mu buzima busanzwe, muri abo 90% bakomeje gukora ibyo bahatorejwe naho 10% bashobora kuba basubira mu muhunda.

Rumwe mu rubyiruko rwajyanywe kugororerwa mu Kigo cya Iwawa
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko abishoye mu buzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge bajyanwa mu bigo ngororamuco ku nyungu z'igihugu aho kubajyana mu butabera
Umuyobozi wa NRS, Bosenibamwe Aimé

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages