Buri kwezi Leta ikoresha miliyoni zisaga 80 Frw mu bikorwa bijyanye no kugorora urubyiruko rw’inzererezi ruba rwajyanywe mu Kigo cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro no kugorora abana b’inzererezi bajyanwa mu Kigo cya Gitagata mu Karere ka Bugesera.
Imibare itangwa na NRS igaragaza kuva mu mwaka wa 2011, Ikigo cya Iwawa kimaze kugororerwamo abantu basaga ibihumbi 18 naho i Gitagata hamaze kugororerwa abasaga igihumbi.
Abantu batandukanye bagororewe muri ibi bigo baganiriye na IGIHE, nubwo hari abahakuye ubumenyi bwo kwiteza imbere, bamwe bavuga ko basubiye mu rugomo no mu zindi ngeso mbi bahozemo.
Ntakirutimana Siméon wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Namaze umwaka Iwawa. Barangoroye banshyira ku murongo itabi ndivaho, kwiba ndabireka. Banyigishije umwuga ko kubaka ndabibashimira ariko ikibazo cyabayeho nuko badusezereye twagaruka mu buzima busanzwe nkabura amikoro, nsubira kwisunga bagenzi banjye nasize muri bya bikorwa kubera kubura imibereho.”
Iyakaremye Daniel wo mu Karere ka Gasabo, yagororewe mu Kigo cya Iwawa inshuro ebyiri kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Ubwo hasozwaga ikiciro cya 14, yavuze ko yongeye kwishora mu biyobyabwenge kubera kutitabwaho n’ubuyobozi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco, Bosenibamwe Aimé yabwiye IGIHE ko atakwemeza ko abagororerwa mu bigo ngororamuco bagororoka neza ariko ngo hari impinduka zibaho iyo bakomeje gukurikiranwa.
Ati “Natwe twibaza ku musaruro Ibigo Ngororamuco bitanga muri sosiyete Nyarwanda, twibaza impinduka nziza abagorowe bazanira igihugu. Ibyo twibaza natwe ni byinshi kuko kwiyongera ko bariyongera. Nta wavuga ngo abo kugororwa baragabanuka ushingiye ku mibare tuba dufite.”
Bosenibamwe yavuze ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazakorwa ubushakashatsi buzagaragaza mu by’ukuri umusaruro utangwa n’ibikorwa byo kugorora.
Ygaize ati “ Hazagaragazwa kandi n’igitera ubuzererezi. Ubwo bushakashatsi buzatwara amafaranga asaga miliyoni 50 . Nibwo buzadufasha gukora igenamigambi rihamye ry’uburyo iki kibazo cyagabanuka cyane.”
Bosenibamwe avuga ko muri Nyakanga 2020 aribwo ubwo bushakashatsi buzamurikirwa abanyarwanda.
Nyuma y’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa na Gitagata yakira abana b’abahungu, hari kubakwa n’irindi shami rya Gitagata rizuzura hagati ya Nzeri na Gicurasi rizagororerwamo abagore n’abakobwa.
Mu Karere ka Nyamagabe naho hari kubakwa ikindi kigo kizuzura muri Nzeri gitwaye akayabo ka miliyari 4.2.
Leta ikoresha miliyoni 960 Frw ku mwaka mu kwita ku bajyanwa mu bigo ngororamuco.
























TANGA IGITEKEREZO