00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gushingwa amashuri yigisha gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 30 March 2015 saa 07:27
Yasuwe :

Nyuma y’aho bigaragariye ko umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari umwe mu myuga ya mbere yafasha igihugu kugera ku iterambere rirambye, hagiye gutangizwa ibigo bizajya bitanga ubumenyi bujyanye n’ubucukuzi bw’amabuye ku rubyiruko rubyifuza.

Ibi Minisitiri Nsengiyunva yabitangirije mu Karere ka Kayonza ubwo yashyikirizaga impamyabumenyi urubyiruko rugera kuri 29 rumaze amezi ane ruhabwa ubumenyi ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Minisitiri Nsengiyunva, avuga ko gushyiraho ibi bigo ngo bizafasha abikorera kubona abakozi b’inzobere kandi byongere umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bityo binafashe igihugu mu kongera amadovize.

Ku ikubitiro hazatangizwa ibigo bibiri harimo ikizashyirwa mu Murenge wa Rwinkwavu, ho mu Karere ka Kayonza ahakorera sosiyete Wolfram mining and Processing Ltd, ndetse no mu karere ka Burera ahitwa i Rutongo.

Minisitiri Abert Nsengiyumva ashyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri basoje amahugurwa

Nkurunziza Emanuel wavuze mu izina ry’abanyeshuri barangije ayo mahugurwa, yavuze ko ubumenyi bahawe biteguye kububyaza umusaruro na bo bakiteza imbere.

Ndayambaje umwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro waganiriye na IGIHE yavuze ko yishimiye kuba hagiye gutangizwa ibyo bigo byo kubongera ubumenyi dore ko ubusanzwe usanga bakora ako kazi mu rwego rwo kwirwanaho kuko nta bumenyi buhagije benshi muri bo bafite.

Akomeza atangaza ko ibi bigo bizafasha umubare mwinshi w’abanyarwanda b’abashomeri kuba bahugurwa nyuma bakabona akazi kabafasha kwiteza imbere.

Urubyiruko rwahawe impamyabushobozi rwahuguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro WDA ku bufatanye na Banki y’Isi mu mushinga witwa Skills Development Project.

Urubyiruko rwahawe amahugurwa na rwo rutegerejweho byinshi mu gucukura amabuye y'agaciro kinyamwuga
Henshi mu birombe hifashishwa inzobere zaturutse mu mahanga
Senderi yasusurukije abitabiriye ibyo birori
Hari n'ibirombe bimwe na bimwe bigicukura mu buryo bwa gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages