00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gushyirwaho amarerero mu bigo bya Polisi mu gihugu hose

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 21 July 2025 saa 08:21
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho amarerero y’abana mu bigo byose bya Polisi mu gihugu hakanashyirwaho icyumba cy’umukobwa.

Ibi yabigurutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ahamya ko umukobwa cyangwa umugore muri Polisi hari iby’ibanze aba akeneye kugira ngo akazi kagende neza.

ACP Boniface Rtikanga yavuze ko mu myanzuro yamaze gufatwa harimo gushyira irerero muri buri kigo cya Polisi y’u Rwanda bikazahera ku cyicaro gikuru.

Ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gutangiza irerero ndetse rikaba rizahera hano ku cyicaro gikuru ndetse rigakomereza ku bigo by’amashuri mu minsi iri imbere.”

Yijeje ko mu mwaka umwe ibyo gutangiza irerero n’icyumba cy’umukobwa bishobora kuzaba bigezweho.

Ati “Ni umwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu ihuriro ry’abagore riba buri mwaka kuko bagiye bagaragaza icyo kibazo kandi ukabona ko gifite ishingiro. Uyu munsi niba ubona abakobwa benshi muri iki kigo birumvikana ko irerero cyangwa icyumba cy’umukobwa bikenewe. ”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahishuye ko Polisi igiye gufungura amarerero y'abana mu bigo byayo byose biri mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages