00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe guhuza ubushobozi bw’abakozi n’isoko ry’umurimo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 9 July 2015 saa 11:24
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho ikigo cyihariye cyo gusesengura amakuru y’isoko ry’umurimo, guhuza ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta no gutegura abarangije amashuri kujya ku murimo.

Nk’uko The New Times ibitangaza, ejo kuwa Gatatu tariki 8 Nyakanga Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yatangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko hagiye gushyirwaho ikigo cyo guteza imbere ubushobozi bw’abakozi n’umurimo (CESB), anagaragaza inshingano n’imikorere yacyo.

Ku bijyanye no guhuza ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta, Minisitiri Uwizeye yavuze ko iki kigo kizajya gisesengura amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abaturage bashaka akazi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Imwe mu mbogamizi dufite ni uko abatanga ubumenyi badahuza neza n’abakoresha, nta huriro riri hagati y’ubumenyi butangwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Iki cyuho ni kimwe mu by’ingenzi twatekerejeho dushyiraho iki kigo cyo guteza imbere ubushobozi bw’abakozi n’umurimo (CESB).’’

Iki kigo cya CESB kitezweho kubaka ubushobozi bugendanye n’umurimo, kikazafata zimwe mu nshingano zari zifitwe n’ubunyamabanga bw’igihugu bwo kubaka ubushobozi bw’abakozi, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na Komisiyo y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Zimwe mu nshingano z’ibanze z’iki kigo harimo gutanga inama kuri gahunda ziteganyijwe no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihugu z’iterambere, ingamba z’iterambere ry’abakozi ba Leta ndetse na gahunda z’igihugu z’umurimo.

Abasesenguzi b’iki kigo bazaba banashinzwe gukurikirana no gufata amakuru y’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu no hanze, banahuze ubumenyi bwabo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ikigo CESB kizashyiraho uburyo bwo kumenya amakuru agezweho y’isoko ry’umurimo, gutangaza ikigero cy’ubumenyi buboneka mu gihugu n’ubukenewe, no gutanga aya makuru ku bafata ibyemezo muri Guverinoma n’inzego z’abikorera.

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko babona iki kigo nk’ingirakamaro kuko kizubaka ubushobozi n’iterambere ry’umurimo, ni mu gihe abandi bakibona nko kwisubiramo kw’inshingano kuko hari n’ibindi bigo byari bizifite cyangwa byazongererwa.

Depite Theobald Mporanyi yavuze ku kigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA n’ibindi bisanganywe inshingano zizahabwa CESB.

Yagize ati “Simbona impamvu iki kigo gikenewe kuko inshingano nyinshi za cyo zigaragara mu mushinga w’itegeko, zisanzwe zifitwe n’ibindi bigo cyangwa bigaragara ko zahabwa ibi bigo.’’

Abadepite benshi bemeje umushinga w’itegeko rishyiraho iki kigo. Ibiganiro mpaka kuri uyu mushinga w’itegeko bikazakomereza ku rwego rw’inteko ishinga amategeko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages