Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 10 Kamena 2015, yatangaje ko ubusanzwe iyo umurwayi agize ikibazo giturutse ku makosa y’abamuvuye aba ashobora kwitabaza inzego z’ubutabera bibanje kuganirwaho n’impande zose zirebwa n’ikibazo.
Icyakora kuri ubu hakaba hagiye gushyirwaho komisiyo izajya ibanza gusuzuma neza ibyo bibazo, ikagaragaza uburyozwacyaha cyangwa niba umurwayi wakorewe ikosa ahabwa indishyi bikarangirira aho.
Minisitiri Binagwaho yagize ati “Mu minsi iri imbere tugiye gushyiraho komisiyo isuzuma ibyo birego byose, izajya ifatanya n’ihuriro ry’abaganga ndetse n’iry’abaforomo. Basuzume niba ariko ikosa ry’umwuga, uwarikorewe ahabwe indishyi mu gihe byaturutse ku burangare butari icyaha, cyangwa kugezwa mu butabera mu gihe ari uburangare bwahindutse icyaha.”
Yakomeje avuga ko nibigaragara ko ikosa ryakozwe biturutse ku burangare bw’umuganga, icyo gihe ikibazo kizajya kigezwa mu butabera kuko kizaba ari icyaha cyakozwe, n’aho mu gihe bizajya bigaragara ko ari impanuka yabayeho, umurwayi azajya ahabwa indishyi n’ubwishingizi.
Mu minsi ishize hagiye humvikana abantu batandukanye bavuga ko bagiye bahura n’ibibazo biturutse ku burangare n’amakosa yagiye akorwa n’abaganga, ababyaza cyangwa abaforomo.
Urugero ni nk’umubyeyi w’abana babiri wabazwe mu bitaro bya Muhima bakamusigamo igitambaro mu nda mu 2013, nyuma akajya ku bitaro bya polisi ku Kacyiru bakakimukuramo.
Icyo gihe, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnstone yavuze ko iyo umuntu atekereza ko bamuranganye cyangwa afite ikibazo hariho komisiyo y’abaganga iba igomba kumukorera isuzuma.
Yagize ati ”Hariho Inama y’abaganga (medical council). Na yo irabisuzuma kandi yemerewe kurega umuganga wayo no kumufatira ibihano. Nawe ubwawe wemerewe kuregera indishyi.”
Nubwo abaganga bagiye bakomeza kuvugwaho uburangare, bo bagiye bakomeza ku bihakana, iyi komisiyo igiye gushyirwaho ikaba yitezweho gushyira ahagaragara no gukemura ibi bibazo bigira ingaruka ku buzima bw’abarwayi.



















TANGA IGITEKEREZO