00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka igitabo kivuga ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Yanditswe na

Sharifa K. Uwase

Kuya 27 February 2015 saa 06:28
Yasuwe :

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda igiye gushyira ahagaragara igitabo kigaragaza intambwe ubumwe n’ubwiyunge bwagezeho nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Inzira ndende u Rwanda rwaciyemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gusana no kongera guhuza Umuryango Nyarwanda bigiye gushyirwa mu nyandiko bityo uwo ari we wese, by’umwihariko abanyamahanga batazi amateka y’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rutayasobanukiwe, azabashe gusobanukirwa n’umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge.

Ku wa Kane tariki 26 Gashyantare ni bwo hanonosowe imbanzirizamushinga y’iki gitabo kizaba gikubiyemo byinshi mu byaranze urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Abenshi bagiye bashimangira ko ari igitekerezo cyiza, kandi ko kije igihe cyiza kuko byagoraga gusobanura uru rugendo mu mashuri nta mfahanyigisho ihari nk’iki gitabo cyo kwifashishwa.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr. Habyarimana Jean Baptiste, yagize ati ’’Iki gitabo kizafasha Abanyarwanda kumva urugendo tukirimo rw’ubumwe n’ubwiyunge, guha agaciro imirimo ubumwe n’ubwiyunge bwageze ho ndetse no gukomeza umuco w’ibiganiro nkuko ari yo ntwaro yakoreshejwe mu rugendo rwo kunga Umuryango Nyarwanda.”

Dr. Habyarimana yanagarutse ku kigereranyo cya nyuma bafite cyo muri 2013 aho ubumwe n’ubwiyunge bwari buri kuri 85% ushingiye ku nyigo zakozwe aho harebagwa indorerwamo y’amoko abaturage bibonamo, ubuyobozi, gusaranganya umutungo, n’amateka y’igihugu n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, Sayinzoga Jean, yashimangiye ko iki gitabo gitabo kiziye igihe kuko kiva imuzi amateka y’u Rwanda, ahagiye hagaragara agatotsi ndetse n’uko byagiye bikemurwa kuko n’u Rwanda rwakera rutari paradizo.

Sentama Ezekiel uri kwandika iki gitabo yakiriye ibitekerezo byatanzwe, anasezeranya ko bizarebwaho mu kukinonosora.

Byitezwe ko muri iki gitabo hazaba hakubiyemo amateka y’u Rwanda, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, umuco nyarwanda, ubutabera, aho ubumwe n’ubwiyunge byagejeje u Rwanda ndetse n’imbogamizi zagiye zigaragara.

Hazaba hanagarukwaho na gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’ikitegarerezo h’ejo heza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages