00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka igitabo gikubiyemo amategeko yose akoreshwa mu Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 December 2014 saa 09:37
Yasuwe :

Abanyamategeko bo mu Rwanda bagiye gusohora igitabo gikubiyemo amategeko yose kizaba kiri mu ndimi eshatu mu rwego rwo gufasha buri wese kuyamenya byimbitse no kuyitabaza mu gihe abangamiwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Mpayimana Isaie umwe mu barimo gutegura icyo gitabo yavuze ko gitandukanye cyane n’igazeti ya leta.
Yagize ati “ Igazeti isohoka irimo amategeko, ariko niba itegeko rifite ingingo nka 200 hagakosorwamo 30, umuturage akaba yagendera ku igazeti ya mbere akibeshya ko izo (…)

Abanyamategeko bo mu Rwanda bagiye gusohora igitabo gikubiyemo amategeko yose kizaba kiri mu ndimi eshatu mu rwego rwo gufasha buri wese kuyamenya byimbitse no kuyitabaza mu gihe abangamiwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Me Mpayimana Isaie umwe mu barimo gutegura icyo gitabo yavuze ko gitandukanye cyane n’igazeti ya leta.

Yagize ati “ Igazeti isohoka irimo amategeko, ariko niba itegeko rifite ingingo nka 200 hagakosorwamo 30, umuturage akaba yagendera ku igazeti ya mbere akibeshya ko izo ngingo zose zigikoreshwa kandi atari ukuri.”

Avuga ko uwamenye ko izo ngingo zakosowe nawe agorwa no gufata izo ngingo zakosowe mu igazeti imwe azihuza n’aho bitakosowe bikamusaba imbaraga nyinshi.

Mpayimana avuga ko hari igihe itegeko rihindurwa mu ngingo zimwe na zimwe,bikagorana kumenya izahindutse izo ari zo.

Igitabo kimwe mu bizasohokamo urwunge rw’amategeko cyarasohotse ikindi kiri mu nzira.
Abo banyamategeko bavuga ko bizafasha Abanyarwanda kumenya amategeko mu buryo bwiza kandi bunoze anakosoye neza ku buryo uzajya ashaka itegeko ryose azajya aribonana n’ingingo zaryo mu gitabo kimwe atiriwe arishakashaka muri byinshi.

Iki gikorwa ngo kimaze imyaka ibiri gikorwa na Basomingera Alberto na Me Mpayimana Isaie .

Mu Rwanda, urwunge rw’amategeko rwasohowe n’abarimu bigishaga amategeko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu 1995 rwari rukoze mu Gifaransa gusa. Urundi rwakozwe mu mwaka wa 1998 n’abanyamategeko bo mu Rwanda.

Ibyo bitabo bizaba bikubiyemo n’amateka n’amabwiriza ya Minisitiri runaka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages