00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa uburyo bwo kugenzura imizigo kuva ku cyambu kugeza aho igiye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 February 2016 saa 08:47
Yasuwe :

Guhera muri Kamena 2016, serivisi za gasutamo ziraba zatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kugenzura imizigo ituruka ku byambu kugera igeze mu gihugu, uburyo bwiswe Electronic Cargo Tracking System.

Ubwo buryo bwo kugenzura imizigo uhereye ku cyambu, bwatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize, na Komiseri wa Gasutamo mu Rwanda, Tugirumuremyi Raphael, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa gasutamo.

Agaruka kuri byinshi byagezweho, Komiseri wa gasutamo Tugirumuremyi yavuze ko ikoranabuhanga u Rwanda rwarishyize ku mwanya w’imbere, ngo kuko rifasha mu korohereza abakora ubucuruzi ribarinda gutakaza umwanya n’amafaranga.

Ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hamaze kujyaho uburyo bufasha mu kwihutisha ubucuruzi burimo ubwo gusoresha igicuruzwa rimwe (Single Customs Territory), kugenzura ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga n’ibyaturutseyo (Electronic Single Window) n’ubundi buryo butandukanye.

Tugirumuremyi yavuze ko ikoranabuhanga rinafasha kugabanya imikorere mibi irimo uburiganya, ngo kuko amakuru aba asangirwa n’inzego zitandukanye bikoroha no kuyagenzura.

Tugirumuremyi yongeyeho ko uburyo bwa Electronic Cargo Tracking System butegerejweho gufasha mu kugenzura imizigo yambukiranya imipaka n’ibishobora kuyikorerwaho no kurinda ibikorwa bya magendu.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard yasabye abakozi ba gasutamo gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo barushaho gutanga servisi nziza.

Komiseri Mukuru Tusabe, yashimiye ubwitange abakozi muri gasutamo bagaragaza, avuga ko kuba hari ikoranabuhanga bidahagije, ko ahubwo ubwitange no gukora nk’abikorera nabyo biri mu bituma babasha kugera ku ntego.

Mu gice cy’umwaka kirangiye serivisi za gasutamo zabashije kwinjiza amafaranga agera ku 111% y’intego bari bihaye.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard
Komiseri wa Gasutamo mu Rwanda, Tugirumuremyi Raphael
Bamwe mu bitabiriye muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa gasutamo.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard aganira n'abacuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages