Ibi bizagerwaho hakoreshejwe uburyo bwo guhanahana amakuru binyuze mu muyoboro umwe (intranet communication).

Ni umushinga, washowemo miliyoni 30$ y’inguzanyo yatanzwe na Exim Bank yo mu Bushinwa, uzafasha amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, ibigo by’ubushakashatsi, amashuri makuru na za kaminuza byose byo mu Rwanda kugera ku makuru y’ubushakashatsi, amasomo na porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu burezi mu buryo bworoshye.

Ibi bikaziyongera kuri internet yihuta kandi ihendutse izatangwa n’ibikorwaremezo bizashyirwaho n’uyumushinga hirya no hino mu gihugu mu cyiswe Rwanda Education and Research Network.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri Minisiteri y’Uburezi, Leon Mwumvaneza yabwiye IGIHE ko uyu mushinga uzaniye inkuru nziza, amashuri na za kaminuza zagorwaga no kubona internet ihagije kandi idahenze cyane, kuko bimwe mu byo uyu mushinga ugamije harimo no kongera ubwinshi bwa internet kandi ku kiguzi gito.

Ati “Turashaka gushyiraho umuyoboro umwe tukawuhuza n’ububiko bw’ikoranabuhanga dushyiraho ya masomo yose dusanzwe twigisha, ndetse na porogaramu za mudasobwa dukoresha mu mashuri umunsi ku wundi, noneho amashuri akabasha kubigeraho bitabaye ngombwa ko hakoreshwa internet.”

Yakomeje avuga ko “Urugero, dufite sisiteme zikoreshwa mu mashuri yacu zikorerwamo ibintu byinshi bitandukanye, harimo nka SDMS yandikwamo abanyeshuri bose, by’umwihariko abakoze ibizamini bya leta ikabafasha kugera ku byavuye mu bizamini (exam results), nka CAMIS ifasha cyane mu gutanga ibizamini birangiza igihembwe cya 3 no kwandika ibiva mu masuzumabumenyi akorwa mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse n’imbuga zitandukanye zitambutswamo amasomo yigishwa mu mashuri ndetse na za kaminuza (e-learning platforms); ariko usanga kugera kuri izi mbuga z’ingenzi bisaba ko uba ufite internet.”

“Icyo uyu mushinga rero uzanye ni ugufasha amashuri na za kaminuza kugera ku makuru arebana n’uburezi, amasomo, imbuga z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu burezi bidasabye kunyura kuri internet gusa. Ubundi byasabaga guca kure, ari nako bizamura ikiguzi cyishyurwa internet, ikigamijwe ni uko internet ikoreshwa gusa igihe amashuri akeneye kugera ku makuru cyangwa imbuga tudafite mu gihugu.”

Uyu mushinga uzarangira muri Nyakanga 2024, hamaze kubakwa umuyoboro w’itumanaho wihariye mu burezi (Education Network) ndetse n’ububiko bw’amakuru mu by’ikoranabuhanga.

Uzarangirana no guhuriza hamwe amashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, n’amashuri asaga gato 1500 kuri uyu muyoboro.

Minisiteri y’Uburezi yasabye amashuri na za kaminuza bigenda bigezwaho uyu mushinga kwita ku bikorwaremezo bahabwa. By’umwihariko mu gihe bimenyerewe ko imishinga nk'iyi ishyirwa gusa mu mashuri ya Leta gusa, amashuri yigenga nayo ntiyasigajwe inyuma kuko nayo ari umufatanyabikorwa mu rugendo rwo gutanga uburezi ku banyarwanda bose.