00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kuba imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 11 February 2016 saa 03:32
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera, (PSF) yatangaje ko hagiye kuba imurikagurisha rigamije guteza imbere ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, muri gahunda yiswe ’Buy Made in Rwanda, Buy Quality‘.

Iryo murikagurisha rizatangira tariki ya 25 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2016 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurishwa, rigamije guteza imbere no kwerekana ubwiza bw’ibicuruza bikorerwa mu Rwanda kandi ko nta tandukanyirizo hagati yabyo n’ibikorerwa mu bindi bihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yavuze ko iryo murikagurishwa rigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi rizafasha Abanyarwanda guhindura imyumvire ku bikorerwa iwabo.

Yagize ati”Turashaka ko inganda zongera ubwiza n’ubushobozi zikagera ku rwego rwo hejuru. Twizeye ko ibi nibigerwaho bizatuma umusaruro wiyongera ndetse zikabasha no guhangana ku isoko mpuzamahanga, tukihaza tugasagurira amasoko”.

Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango muri PSF, Donatien Mungwarareba, yavuze ko icyo bagamije ari uguhindura imyumvire ku byerekeranye n’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Ati ”Tugamije gushyigikira ababikora tukabigura ndetse no guhindura imyumvire ya bamwe bagitekereza ko ibyavuye hanze y’u Rwanda ari byo byiza kurusha ibyakorewe mu gihugu imbere”.

The NewTimes yanditse ko iryo murikagurishwa rizitabirwa n’abamurikabikorwa basaga 250 bakorera mu Rwanda.

Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya gatatu cya 2015 byiyongereye ugeranyije no mu 2014 kuko byavuye kuri miliyoni 444 z’amadorali bigera kuri 461.

Guhera tariki 25 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2016 i Gikondo hazabera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages