00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kubakwa inkuta zanditseho amahame y’intore n’indangagaciro z’Abanyarwanda

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 25 May 2015 saa 09:04
Yasuwe :

Umwe mu mihigo urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ‘Patriotic Youth of Rwanda’ rwihaye ni ukuzasura ahantu nyaburanga hose mu gihugu, rukahubaka inkuta zizaba zanditseho amahame y’intore n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko rw’abayobozi ba kaminuza barangije kwiga n’abatararangiza biswe ‘Intore z’Intagamburuzwa’ kuwa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2015, Umuyobozi w’iri huriro, Kagame Geofrey, yavuze ko bafite intego yo kumenyekanisha amateka y’u Rwanda no gufatanya mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Ntabwo dushobora kuvuga ko dukunda u Rwanda tutaruzi, tugomba mbere na mbere kumenyekanisha amateka y’igihugu cyacu. Ubu dufite gahunda yo kuzasura ahantu nyaburanga mu gihugu, aho tugeze tukahubaka igikuta cyanditseho amahame y’intore n’indangagaciro z’abanyarwanda. Dufite kandi gahunda yo guhuza urubyiruko ruri mu mahanga n’ururi mu Rwanda, hanyuma tukarebera hamwe uko twateza imbere igihugu cyacu.”

Kagame Geofrey uyobora Patriotic Youth of Rwanda

Umuyobozi w’ishami ryerekeranye n’ibya politiki no kwimakaza uburere mboneragihugu muri Polisi y’igihugu SSP Teddy Ruyenzi, yasabye uru rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, no kubungabunga umutekano wacyo.

Yagize ati “Gukunda igihugu ni ugukunda abagituye, ibi bikaba byararanze urubyiruko rw’abanyarwanda bangana namwe ndetse n’abakuru mu mwaka wa 1990, ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu n’urwo guhagarika Jenoside , ubu turi kurwana urugamba rw’iterambere ndetse no kubungabunga umutekano w’ Igihugu.’

Akaba yakomeje abasaba gusigasira ibyagezweho,bakaba ijisho rya bagenzi babo, barwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko banarwanya icuruzwa ry’abantu .

Iri huriro ry’urubyiruko ryatangiye mu mwaka wa 2014, kuri ubu rikaba rigizwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri. Mu minsi ya vuba bakazaba bafite ababahagarariye kuva ku rwego rw’Akagari.

SSP Teddy Ruyenzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages