Bimaze kuba akamenyero ko mu mezi agwamo imvura nyinshi cyane umugezi wa Nyabarongo, ari nawo muremure cyane mu gihugu ureshya n’ibilometero 297, wuzura cyane amazi akarenga umuhanda, bikagira ingaruka ku ngendo zikorwa mu mihanda irimo uwa Ngororero-Muhanga n’uhuza Kigali n’Intara y’Amajyepfo.
Mu 2016 uyu mugezi waruzuye hashira iminsi igera muri itatu abakora ingendo bava i Kigali berekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’abahava bajya i Kigali zihagarara. Iki kibazo cyongeye kugaragara mu mpera za Mata ubwo wuzuraga ugahagarika zimwe mu ngendo amasaha atari make.
Abahanga mu by’iteganyagihe bagaragaza ko imvura nyinshi yo ku rwego rwo kuzuza umugezi wa Nyabarongo, izakomeza kugwa mu bice bitandukanye by’igihugu uyu mugezi ugeramo, dore ko bishoboka ko imvura yagwa mu Majyaruguru igafunga umuhanda w’i Kigali.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko izi mpungenge cyaziteye imboni, mu rwego rwo kuzikemura kikaba kigiye kubaka umuhanda n’ikindi kiraro ku mugezi wa Nyabarongo, bizahuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi, igenamigambi n’ibikorwa muri RTDA, Jean Damascène Habumuremyi, yavuze ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda n’ikindi kiraro gishya bizarangira mu mwaka umwe n’igice.
Yagize ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hari gahunda yo kubaka ikiraro kizitwa Nyabarongo II, kizahuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo. Hazubakwa n’umuhanda uhuza hirya no hino ku buryo uzajya utungukira ahitwa mu Migina muri Kamonyi.”
Yakomeje avuga ko uyu muhanda n’ikiraro bizubakwa mu ngengo y’imari ya 2018-2019. Umuhanda mushya uzanyura i Nyamirambo ahitwa mu Miduha ukomeze unyure kuri Gereza ya Mageragere ugana mu gishanga, aho hakaba ariho hazashyirwa ikiraro gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.
Kugeza ubu ku kiraro cya Nyabarongo hari gushyirwaho inkuta zigizwe n’imifuka mu gukumira amazi ko yarenga umuhanda.
Imibare ya Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (Midimar), igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bamaze guhitanwa n’ibiza, naho 207 barakomeretse. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka.
UKO BYARI BIMEZE KU WA 30 MATA 2018



















TANGA IGITEKEREZO